Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimye kwakira ku nshuro ya mbere ibitaramo bya “Move Afrika: A Global Citizen Experience” by’umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage, Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang.
Ibi bitaramo
byabereye ku nshuro ya mbere i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena. ‘Move
Afrika’ ni umushinga uzamara igihe kirekire, ukubiyemo kuzenguruka ku Mugabane
wa Afurika n'abahanzi mpuzamahanga.
Uyu mushinga
ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije gukangurira abayobozi
gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu
bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera
inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa;
gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu
biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza
bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Kuri uyu wa
Kane tariki 2 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yifashishije ikoranabuhanga
yaganirije abitabiriye Inama yiswe “Global Citizen Now” igamije kwiga ku ngamba
zo kurwanya ubukene bukabije.
Yagarutse
ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw’imyaka 30 rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma
ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaramo bya ‘Move Afrika’ byabereye i Kigali
mu Ukuboza 2023 n’ibindi binyuranye bigaragaza ukwishakamo ibisubizo k’u Rwanda
n’Abanyarwanda.
Umukuru w’Igihugu
yavuze ko tariki 7 Mata 2024, hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.
Perezida Kagame yavuze ko n'ubwo imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe 'ibikomere biracyari byose'. Yashimye abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, inshuti, abafatanyabikorwa n’abandi bifatanyije n'u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30.
Yavuze ko
nyuma y'icuraburindi rya Jenoside, u Rwanda rwahisemo kuba umwe, amahoro,
ubumwe n'ubwiyunge, kandi ko amateka asharira abanyarwanda banyuzemo atari yo
abasobanura ‘ubu nk'abantu’.
Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yigishije amahanga, kuko abagize
uruhare muri ayo mahano ndetse n’ababashyigikiye bakomeje kugerageza kwandika
amateka mabi nk'aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa avuga ko
bigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "Uyu
munsi abayikoze [Jenoside] n’ababashyigikira bari kugerageza gushaka kongera
kwandika bushya amateka yacu. Kubera imbuga nkoranyambaga, ibi biri kurushaho
kuba bibi cyane."
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko ibyabaye mu Rwanda 'bishobora no kuba ahandi'; agaragaza ibihugu
by’amahanga bitaratera intambwe bigaragaza ko ntacyabaye, ariko kandi avuga ko
u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera
kubaho ukundi.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera Politiki mbi y'ivangura, ari nayo mpamvu
nyuma ya Jenoside, hashyizweho Leta y'ubumwe mu murongo wo guharanira inyungu
za buri munyarwanda. Yavuze ko hubakiwe ku 'bumwe' kugira ngo u Rwanda rube
rugeze aho ruri ubu, kandi hubatswe inzego zifasha abaturage.
Yavuze ko
Abanyarwanda biteguye kurwanira kubaho kwabo "kuko nta n'umwe bacyesha ubuzima".
Umukuru w'Igihugu, yagaragaje ko umurongo Guverinoma yafashe watanze umusanzu
ugaragara, kandi bafite icyizere cy'uko abayobozi b'ejo hazaza hazakora 'ibyiza
kurusha aha'.
Umukuru
w'Igihugu yanagarutse ku mbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo, yaba mu nzego
z'ubuzima, uburezi n'ibindi. Ariko kandi Abanyarwanda bashyize imbere
kwishakamo ibisubizo mu gutegura ejo hazaza heza.
Iyi nama
yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga yateguwe na Global Citizen isanzwe
itegura ibitaramo bya Move Africa. Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda
rwishimiye kwakira ibitaramo bya “Move Africa” bitegurwa n'umuryango Global
Citizen, byabereye muri BK Arena, ku wa 6 Ukuboza 2023.
Ati
"Reka ntangire mvuga ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira ku nshuro ya
mbere igitaramo cya Move Africa mu Ukuboza 2023, kandi twiteguye gukomeza imikoranire
na Global Citizen mu gihe cy'imyaka ine iri imbere."
Umukuru
w'Igihugu, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini cyane mu buryo bubiri.
Ubwa mbere ni mu kubaka ubumenyi bukenewe mu ‘bitaramo binini’, ubwa kabiri ni
ukugaragaza uruhare rw'abanyafurika mu kubaka Inganda Ndangamuco zifite agaciro
kanini mu mafaranga, bishobora kugire uruhare mu kubaka ubukungu bw'umugabane
wa Afurika n'uko urubyiruko rufata uyu mugabane.
Yanavuze ko
Move Afrika ifite uruhare cyane mu kuganira ku bibazo byugarije sosiyete, aho
nk'umwaka ushize haganiriwe ku rwego rw'ubuzima cyane cyane hitawe ku ruhare rw’abajyanama
b'ubuzima.
Ubwo yari
mu gitaramo cya Move Afrika, Perezida Kagame yashimye abajyanama n’ubuzima
agira ati “Ndashaka gushimira Abajyanama b’Ubuzima batuma dukomeza kugira
ubuzima bwiza, butekanye. Kandi Afurika yubakiye ku buzima n’abaturage bize.”
Mu kiganiro
cyayobowe na Aisha Sesay, Umukuru w'Igihugu yavuze ko umuziki uhuza abantu,
kandi ko guhura kw'abo bikwiye kwifashishwa nk'intwaro ikomeye.
Move Afrika
yabereye i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashyizweho akadomo n’Umuraperi
Kendrick Lamar ashyigikiwe n’umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuchu, Bruce
Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver.
Umuyobozi
ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere
ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Frank Murangwa, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 91$ binyuze mu nama n’ibikorwa by’imyidagaduro
rwakiriye mu mwaka wa 2023.
Mu 2023, uRwanda
rwakiriye inama zitandukanye zirimo Inama y’Inteko Rusange ya FIFA, Women
Deliver, Mobile World Congress, Trace Awards & Festival, Giants of Africa Festival,
Move Afrika n’izindi. Mu kiganiro na RBA, Murangwa ati “Ibi byerekana ko ibyo
twashoye twabyinjije.”
Imibare
igaragaza ko inama n’ibitaramo u Rwanda rwakiriye mu 2023 ari 157. Hakiriwe abashyitsi
mpuzamahanga barenga ibihumbi 65 bavuye mu bihugu 157 byo mu mpande z’Isi yose.
Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018;
Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo
Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021;
n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy,
na TEMS muri Black Star Square mu 2022.
Mu
bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), u Rwanda ruzakira
Move Afrika buri mwaka mu myaka itanu iri imbere. Buri mwaka, ibindi bihugu
bizajya byiyongera ku ngengabihe y’aho izagera, hagamijwe kwagura ibikorwa
bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025.
Mu kugeza
ubunararibonye budasanzwe ku bafana n’abahanzi, Move Afrika izashyiraho
ibikorwa bishya by’imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi
mpuzamahanga n’abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu
karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika
aho ibi bitaramo bizajya bibera.
Perezida
Kagame yitabiriye Inama yiswe Global Citizen Now igamije kwiga ku ngamba zo
kurwanya ubukene bukabije
Perezida
Kagame yashimye Global Citizen yahisemo gutangiriza mu Rwanda umushinga wa Move
Afrika
Perezida
Kagame yavuze ko Global Citizen ari umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda ndetse
na Afurika
REBA KU ISAHA N'IMINOTA 38' IKIGANIRO PEREZIDA KAGAME YATANZE MU NAMA YA GLOBAL CITIZEN
TANGA IGITECYEREZO