RFL
Kigali

Perezida w'ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Burundi yeguye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/04/2024 18:37
0


Uyu munsi umuyobozi w'ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball FEBABU, Apotre Jean Paul Manirakiza yeguye mu nshingano ze .



Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 19 Mata 2024, Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Gihugu cy'u Burundi yeguye ku buyobozi bw'iryo shyirahamwe .



Ku gicamunsi cyo Kuri uyu Gatanu nibwo hagiye ahagaragara ibaruwa Apotre Jean Paul Manirakiza yandikiye Umunyamabanga Mukuru w'ishyirahamwe  Mpuzamahanga ry'Umukino wa Basketball ndetse anamenyesha inzego zirimo minisiteri y'Urubyiruko imikino ndetse n'Umuco ndetse umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikino mu Burundi .

Nyuma y'uko Apotre  Jean Paul Manirakiza uyobora ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Burundi  Febabu yeguye benshi mu barundi bakurikiranira hafi uyu mukino bavuze ko iyegura rishobora Kuba rifitanye isano no kudindira kwawo ndetse na bamwe mu bibazo bivugwa muri FEBABU .

Manirakiza Jean Paul  wari umaze hafi imyaka itatu ayoboye umukino wa  Basketball mu Burundi yeguye .

Ivomo:Jimbere Magazine 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND