RFL
Kigali

Lady Gaga uri gusiganywa n’imyaka arifuza gukora ubukwe vuba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/04/2024 11:49
0


Icyamamarekazi mu muziki, Lady Gaga, w’imyaka 38 yatangaje ko yifuza gukora ubukwe mbere y’uko yuzuza imyaka 40.



Umuhanzikazi Stefani Joanne Germanotta akaba n’umukinnyi wa filime ubihuza n’ibikorwa by’ishoramari, wamamaye cyane ku izina rya Lady Gaga, ni umwe mubyamamarekazi bimaze igihe bikunzwe muri Amerika. Kuri ubu yagarutse ku cyifuzo afite cyo kurushinga mu gihe cya vuba.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity Fair, cyamubajije icyo atekereza ku bafana be bamaze iminsi bamubwira ko yashaka umugabo cyangwa akabyara bitewe n’imyaka agezemo. Lady Gaga yavuze ko yemeranya nibyo abafana be bamwifuriza.

Lady Gaga yemeranya n’abafana bamwifuriza kurushinga 

Yagize ati: “Ibyo abafana banjye bamaze iminsi banyifuriza nanjye nibyo nshaka. Kuva ndi muto numvaga nzakora ubukwe mbere y’uko ngeza imyaka 30 ariko siko byagenze. Bitewe n’impamvu ntabasha kubara sinagize amahirwe yo kurushinga hakiri kare”.

Lady Gaga yakomoje ku kuba yifuza gukora ubukwe mbere y’uko yuzuza imyaka 40. Yagize ati: “Ndifuza ko nakora ubukwe mbere y’uko ngeza imyaka 40. Sinshaka ko iyi myaka yasanga nkiri ingaragu, ndizera ko Imana izabimfashamo kuko rwose mu mutima wanjye nifuza ubukwe mu gihe cya vuba”.

Yavuze ko yifuza gukora ubukwe mbere y’uko yuzuza imyaka 40

Uyu muhanzikazi uhugiye mu gukina filime, aho ategerejwe mu gica cya Kabiri cya filime yakunzwe ya ‘Joker’, yavuze ko we n’umukunzi we Micheal Polansky bamaranye imyaka 6 bamaze kwemeranya ko bazarushinga nubwo ntagihe baremeza bazabikoreraho.

Lady Gaga yavuze ko we n’umukunzi we Michael Polansky bemeranije kuza bana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND