RFL
Kigali

Auddy Kelly ategerejwe mu iserukiramuco rikomeye muri Suède

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2024 10:09
0


Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly], ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco ryiswe “All My Friends Are Stars Music Festival” rigamije kugaragaza abasitari bashya kandi bagezweho batuye mu gihugu cya Suède, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ibikorwa by’abo no kubagaragaza.



Iri serukiramuco ryatangijwe n’abanyamuziki Nicholas Sosin na Americk Lewis bo muri Leta Zunze Ubumwe bo mu Mujyi wa New York bagiye muri Gothenburg mu mwaka w’2011, bakorwa ku mutima n’imiterere y’uyu Mujyi wo muri Suède biyemeza kugira uruhare mu iterambere ry’abo, ariko cyane cyane binyuze mu guteza imbere impano z’abahanzi, izo mu bugeni, cinema n’ibindi.

Ni iserukiramuco ngaruka mwaka, ndetse kuri iyi nshuro rigiye kuba ku nshuro ya cyenda. Rizahuza abatuye muri uyu mujyi wa Gothenburg n’abandi bo mu y’indi mijyi. Abashaka kwitabira biyandikisha banyuze kuri Email cyangwa se bakagura amatike.

Rirangwa n’ibikorwa binyuranye bifasha abahanzi kugaragaza ibibarimo, kandi hagashyirwa imbaraga mu guteza imbere umuco w’ibihugu binyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Auddy Kelly yavuze ko yishimiye gutumirwa muri iri serukiramuco ku nshuro ye ya mbere, kandi yiteguye kuzagaragaza u Rwanda ku rwego mpuzahamahanga.

Ati “Ni iserukiramuco rigamije gushimira no kugaragaza abasitari bashya muri Suède yitwa ‘All my friends are stars’. Nkaba nagize amahirwe yo kwisanga muri abo bahanzi ndetse barantumiye kandi nkaba ndi mu no mu bahanzi bazaririmba.”

Iri serukiramuco rizaba tariki 11 Gicurasi 2024, ari nabwo Auddy Kelly azaririmba mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Göteborg.

Muri 2023, iri serukiramuco ryaranzwe n’ibitaramo bitatu byabaye mu bihe bitandukanye. Ku wa 5 Kanama 2023, iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Timmervik, ku wa 31 Kanama 2023, ryabereye mu Mujyi Frihamsdagarna, n’ho tariki 1 Nzeri 2023, ryabereye muri Göteborg Kulturkalas.

Icyo gihe ryaririmbyemo abanyamuziki barimo: Lara Kaynar, Dina Grundberg n’abandi, ndetse rigaragaramo amatsinda y’ababyinnyi arimo nka World Music Culture Club n’abandi. 

Auddy Kelly yaherukaga gushyira hanze indirimbo 'Here for you' iri kuri Album ye. Asobanura ko buri ndirimbo igize iyi album yayanditse imuvuye ku mutima, kuko yashakaga kumvikanisha ibiri muri we atabasha kubonesha amaso.

Avuga ko iyi album yayihaye igihe mu ikorwa ryaryo bitandukanye n’ibindi bikorwa by'umuziki byabanje mu rugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga.

Ayisobanura nk’amarangamutima ye atabasha gushyikira ari nayo mpamvu Album yayise ‘Aho Ntabona’. Yavuze ati “Hari igihe ubura amagambo yo kuvuga ugahitamo kuririmba. Impamvu nayise ‘Aho ntabona’ ni uko ari imwe mu ndirimbo nanditse mu gihe gito kandi navugaga ubuzima bwanjye, nayise gutyo kugira ngo nzahore nibuka impamvu y’iryo zina.”

Akomeza ati “Ni album navuga ko nahaye umwanya kurusha ikindi gihe kandi ifite indirimbo zitangaje zifite amagambo n’ubutumwa bukomeye bw’ubuzima hamwe n’urukundo ndetse nkagaruka no ku Mana cyane.”

Auddy Kelly ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atumiwe mu iserukiramuco rikomeye muri Suède

Auddy yavuze ko yiteguye guserukira neza umuziki w’u Rwanda muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya cyenda


Iri serukiramuco ‘All My Friends Are Stars Music Festival’, Auddy Kelly azaririmbamo rigamije kwakira abahanzi bashya muri iki gihugu

 

Iri serukiramuco rizaba tariki 11 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Gothenburg

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HERE FOR YOU’ YA AUDDY KELLY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND