RFL
Kigali

Poshy Queen yakozwe ku mutima n'indirimbo ya Harmonize isingiza umugore

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2024 10:16
0


Jacqueline O’Bed yagaragaje ko yishimiye bikomeye ibisingizo bya Rajab Abdul Kahali [Harmonize] bari mu rukundo.



Mu minsi yashize ni bwo Harmonize yaherukaga gutangaza ko we abona Imana nubwo abantu bayifata mu ishusho y’umugabo ariko asanga we kubwe ari umugore.

Ibi abigaragaza ashingiye ku kuba umugore abyara akonsa akanarera mu buryo bwihariye  abana n’umugabo.

Kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Na Nusu’  ikoze mu njyana ya Bongo Flava, isingiza imbaraga  z'umugore nk'uko yabitangaje.

Iyi ndirimbo ikaba igaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango, ibi bikaba aribyo byakoze ku mutima wa Poshy Queen uri mu rukundo n’uyu muhanzi.

Poshy Queen ati”Guharanira uburenganzira bw’umugore si ukumuha imbaraga kuko arazisanganwe ahubwo ni uguhindura uburyo abantu bafatamo izo mbaraga afite.”

Akomeza agira ati”Indirimbo yankoze ku mutima ya Harmonize yamaze kugera hanze.”

Harmonize na we mu nyunganizi asubiza Poshy Queen ati”Uri mwiza kandi na we uri umuntu urenze''.

Harmonize na Poshy Queen bakomeje kugirana umubano umeze neza ndetse urukundo rwabo rukomeza gukura umunsi kuwundiPoshy Queen yakomoje ku byiza byo guhanaria ko umugore agire uburenganzira busesuyeNa Nusu indirimbo nshya ya Harmonize yakoze ku mutima w'umukundi we Poshy Queen

KANDA HANO WUMVE 'NA NUSU' YA HARMONIZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND