RFL
Kigali

Impamvu umunyezamu wa Aston Villa yabonye amakarita 2 y'umuhondo ntasohorwe mu kibuga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2024 8:18
1


Umunyezamu w'ikipe ya Aston Villa yo mu Bwongereza,Emi Martinez yabonye ikarita ya Kabiri y'umuhondo mu mukino umwe birangira bitabyaye umutuku ngo asohoke mu kibuga gusa hari impamvu.



Ku munsi w'ejo kuwa Kane nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/4 muri UEFA Conference League. Ikipe ya Lille yo mu gihugu cy'u Bufaransa yari yakiriye Aston Villa kuri Decathlon Arena-Stade Pierre -Mauroy.

Ni umukino warangiye iyi kipe yo mu Bwongereza itozwa na Unai Emery ikatishihe itike ya 1/2 kuri penaliti 4 -3 nyuma y'uko umukino wari warangiye Lille itsinze ibitego 2-1 ariko umukino ubanza Aston Villa ikaba nayo yari yatsinze ibitego 2-1.

Muri uyu mukino ariko habereyemo ibintu byacanze abantu benshi,ubwo byari bigeze ku munota wa 39 umunyezamu wa Aston Villa,Emiliano Martinez yahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

Bigeze mu bihe byo gutera penaliti nabwo uyu munyezamu yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo kubera guterana amagambo n'abafana ba Lille gusa birangira bitabaye umutuku nk'uko bisanzwe ngo asohowe mu kibuga ngo hashakwe undi ujya mu izamu.

Impamvu ni uko amategeko agenga imisifurire yerekana ko igihe cyo gutera penaliti kitabarirwa mu minota y'umukino bisanzwe. Bivuze ko iyo wabonye ikarita y'umuhondo mu minota isanzwe y'umukino ukongera kuza no kuyibona mu bihe byo gutera penaliti ntabwo zibarirwa hamwe.

Ubwo kugira ngo Emiliano Martinez ahabwe ikarita y'umutuku byasabaga ko abona indi ya kabiri y'umuhondo nyuma yo kubona iriya ya mbere atongana n'abafana mu bihe byo gutera penaliti cyangwa se akaba yahabwa umutuku ako kanya n'umusifuzi.

Mu bihe byo gutera penaliti, umusifuzi aba yemerewe gutanga amakarita ku bakinnyi, ndetse n'abatoza.

Ikipe ya Aston Villa muri 1/2 izakina na Olympiacos tariki 2 z'ukwezi gutaha kwa  Gatanu.

Emiliano Martinez yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo gusa ntibyabyara umutuku 


Emilano yakuyemo penaliti afasha Aston Villa gukomeza muri 1/2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYITEGEKA SAMUEL 1 week ago
    Ubundi c iyo karita imaze iki? Konumva nubundi aguma mukibuga





Inyarwanda BACKGROUND