RFL
Kigali

Guverinoma yatangaje impinduka zitaganyijwe mu myigishirize muri Kaminuza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/04/2024 19:50
0


Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko hagiye kuba impinduka mu myigishirize muri Kaminuza kubera imbaraga zigiye gushyirwa mu rurimi rw'icyongereza.



Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane Tariki ya 18 Mata 2024, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragarije abagize imitwe yombi mu Nteko Ishinga Amategeko ko amavugurura yakozwe muri Kaminuza y'u Rwanda yari akenewe mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.

Muri ayo mavugurura harimo gushyira imbaraga mu myigishirize y’indimi muri buri shami cyane cyane mu mwaka wa mbere.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bazajya biga indimi hatitawe ku cyo biga cyose kugira ngo bazabashe gusobanura ibyo bize. 

Porogaramu z'amasomo zavuye ku 161 zigera ku 88, imyaka yo kwiga yabaye 4 aho kuba 3 nk'uko byari bisanzwe ndetse n’umwaka wa mbere ukazigishwamo n’ururimi rw’icyongereza mu mashami yose.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente kandi yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize guverinoma yateye intambwe mu guteza imbere uburezi hunakwa ibikorwa remezo birimo amashuri abanza 2,714 yagejejweho amazi meza avuye ku 1,310 muri 2017, bivuga izamuka rya 51,7% mu 2023.

Kugeza muri 2023, hari amashuri 2,284 abanza afite amashanyarazi avuye ku mashuri 1,689 muri 2017 bivuga ubwiyongere bwa 42,5%.

Kugeza mu mwaka ushize, mudasobwa 342,785 zahawe amashuri bagereranyije na mudasobwa 234,409 muri 2017 bihwanye n'izamuka rya 48.2% ndetse murandasi yagejejwe mu mashuri 2,223 mugihe yari mu mashuri 723 muri 2017 bigaragaza ubwiyongere bwa 207.4%.

Abadepite n'abasenateri bishimiye intambwe imaze guterwa mu burezi muri iki gihe cy'imyaka 7 igiye kugera ku musozo nubwo hakiri byinshi basanga byakongerwamo imbaraga.

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri, Minisitiri w'Intebe yerekanye ko hari na gahunda y'amasomo y'igihe gito yagenewe urubyiruko rwakwihangira imirimo mu gihe gito.

Ingengo y'imari yo gufasha mu bikorwa by'amashuri abanza n'ayisumbuye yarazamutse agera kuri Miliyari 23Frw muri 2023/2024 avuye kuri Miliyari 14Frw yariho mu 2017/2018.

Nkunganire yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye yegeze kuri Miliyari 90 mu 2023/2024 avuye kuri Miliyari 6 mu mwaka w’amashuli 2017/2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND