RFL
Kigali

Nyina abivugaho iki? Hamisa Mobetto yambuye izina rya Diamond umuhungu wabo bikurura impaka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/04/2024 14:07
0


Hamisa Mobetto yateje urujijo rwongeye gukurura inkuru zo kwibaza niba koko Dylan Abdul Naseeb ari umuhungu wa Diamond, ariko umubyeyi w’uyu munyamideli yagize icyo abivugaho.



Hamisa Mobetto yafashe umwanzuro wo guha irindi zina umwana we, ibintu byafashwe na benshi nko gukomeza kumujyana kure y'ibimuhuza na Se umubyara, Diamond Platunmz.

Niba ukurikiranira hafi ibirebana n’imyidagaduro ndetse n’imbuga nkoranyamabaga, byange bikunde wamaze kubona ko Hamisa Mobetto yahinduye ibiranga umuhungu we.

Uku guhindura amazina k’uyu munyamideli uri mu bihagazeho mu Karere, kwazamuye impaka nyinshi, ahanini bikaba bishingiye ku buryo uyu muhungu akomeje kwibazwaho byinshi.

Ibi byaje nyuma yuko Hamissa Mobetto atwise Dylan akemeza ko inda ari iya Diamond Platnumz bikanarangira amwise Abdul Naseeb amazina y’uyu muhanzi.

Nyamara mu bihe bitandukanye havuzwe inkuru z’uko uyu mwana atari uwa Diamond ndetse uyu muhanzi yanze kwemera uyu mwana.

Kuba Hamisa Mobetto yafashe umwanzuro wo guha umwana we izina rye aho kuba irya Se ku mbuga nkoranyambaga, ibi nabyo byongeye kuzamura ibibazo mu bakunzi b’ibi byamamare.

Ubu uwari Dylan Naseeb ku mbuga nkoranyambaga yabaye Dylan Mobetto, gusa nyina wa Hamisa Mobetto yagaragaje ko ibyo ntaho bihuriye.

Mu kiganiro na Millard Ayo, Nyina wa Hamisa Mobetto yagize ati: ”Hamisa yasubiza icyo kibazo neza kundusha kuko twe ubwo twibarukaga ntabwo ibyo bya Insta byabagaho, gusa guhindura amazina ku mbuga nkoranyambaga ni ibisanzwe.”

Uyu mubyeyi ariko yongeyeho ijambo rigira riti 'Abanyaburayi nibo bavuga ngo igihe kizababwira', anavuga ko ariko umukobwa we icyo akoze cyose aba afite impamvu.

Dylan ntabwo we ajya agaragara ari kumwe na Diamond kandi Hamisa mu bihe bitandukanye yumvikana adashaka kugaruka ku buryo afatanya na Diamond kurera uyu mwana wabo.

Hamisa Mobetto yamaze guhindura amazina y'umuhungu we ku mbuga nkoranyambagaNyina wa Hamisa Mobetto yavuze ko guhindura amazina bitagakwiye gutuma abantu batwara n'ibihuha byo ku mbugaMu bihe bitandukanye Hamisa akomeza kugaraza ko abashije kurera abo yibarutse babiri ku bagabo batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND