RFL
Kigali

Ibitera imisuzi bigasiga benshi mu rujijo rw'uko bahagaze mu buzima

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/04/2024 20:57
0


Imyuka inuka iva mu nda [imisuzi] ni ikimemyetso kigaragaza ko mu mubiri hashobora kuba hari ikibazo cyangwa se ko ubuzima bwa muntu buhagaze neza kandi ingingo zikora neza.



Gusura ntibigaragaza uburwayi nk'uko bamwe babikeka cyane cyane igihe umuntu asohora imisuzi inuka, gusa byagenderwaho hagenzurwa ubuzima bw’umuntu uko buhagaze, hibandwa ku mirire ye ya buri munsi.

Iyi misuzi iva mu mubiri iba igizwe n’imyuka yitwa Methan, Azote, Nitrogen na Carbon Dioxide, kunuka kwayo bigaterwa n’ibyo umuntu aba yariye. Nibura buri munsi amara arekura iyi myuka igasohoka hanze ku kigero gitandukanye bitewe n’imibereho ya muntu.

Mu bitera kurekura iyi myuka inuka harimo ibiribwa byiganjemo intungamubiri zizwi nka “Fibre”, bikagora igogora bityo bigatinda mu nda, bigatera kubyimba inda, bityo ya myuka ikaba kimwe mu biruhura igifu igihe irekuwe.

Nubwo kurekura iyi myuka inuka byaba ikibazo kuri bamwe bikanabangama mu bandi bitewe n’ibyo bariye, ariko hari n’indwara zishobora gutuma umuntu ayirekura mu buryo budasanzwe cyane nk’izishoora gufata urwungano ngogozi.

Abashakashatsi bavuga ko umuntu ashobora gusura inshuro zirenga 40 ku munsi. Bishobora guhinduka ikibazo igihe umuntu ari mu bantu benshi akagira isoni igihe bimucitse, gukanga abantu igihe iyo mwuka isohotse ku muvuduko mwinshi cyane, igihe habayeho kunuka kwawo, kugonga kw’inzoka zo mu nda bitewe nuko habayeho kuyifunga ntisohoke n’ibindi.

Ibiribwa bikungahaye kuri fibre nk’amata, pome, ibishyimbo, soya, ubunyobwa, imboga zirimo nka karoti, amashu, ibitunguru n’ibindi. Kurya ibi biryo bikize kuri fibre ntabwo ari bibi ahubwo bisaba kunywa amazi ahagije mu mubiri no gukora imyitozo ngororamubiri bigafasha igogora gukora neza kugira ngo ugabanye cya kibazo cy'imyuka inuka isigara mu mara.

Fibre igira uruhare runini mu gucagagura ibiryo byinjijwe mu mubiri no gusohora imyanda ikomeye mu mubiri. Houston Methodiste yo isobanura ko nibura umuntu udafite ikibazo muri we ashobora gusura inshuro 13 kugeza kuri 21 ku munsi.

Igihe umuntu ariye agahita aryama igogora ritarasoza akazi karyo, ni bimwe mu bitera abantu kubyimba mu nda umubiri ukishakira uburyo isohora iyo myanda ikurimo ikoresheje inkari, imyanda ikomeye, imisuzi n’ibindi.

Gufata imiti irimo Aspirin, Antacids, Imodium, Kaopectate na Lomotil nabyo bishobora gutuma umuntu arekura imyuka inuka mu buryo budasanzwe.

Healthine ivuga ko gufunga imisuzi bigira ingaruka ku mubiri, kuko iyo myuka ikwira mu mubiri igatuma habaho no kubyimba mu nda cyangwa kuribwa mu kiziba cy’inda, ibyo bikaganisha ku guhumeka nabi n’ibindi.

Hari n'ibitangaje ku musuzi! Kuwinukiriza ngo bivura indwara zimwe na zimwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga buvuga ko umunuko w’umusuzi ubamo ikinyabutabire kitwa 'Sulfure d’hydrogène (H2S)’ gishobora kuvura uburwayi butandukanye. Sulfure d’hydrogene nubwo ari umwuka ujya kumera nk’umwuka w’igi ryaboze, bitewe n’ingano yawo mucye, hari akamaro umaze.

Iyi nkuru ntabwo igamije gushishikariza abantu umuco wo gusurira abandi mu ruhame bitwaje ko umunuko wawo ufite akamaro, oya, ntuzabikore kuko ikinyabupfura na none ni ingenzi, gusa igihe bikubayeho ukumva umuntu agusuriye wenda nawe bimucitse cyangwa yari azi ko yiherereye, ntuzamwijundike kuko bifite akamaro nk'uko abahanga babihamya.

Gusura ni ibintu bifatwa nk’igikorwa cyigayitse cyane cyane iyo bikorewe mu ruhame kuko benshi bagufata nk’umuntu utagira ikinyabupfura. Igihe uri mu ruhame, jya wirinda kurekura iyo myuka inuka, ahubwo ushobora kwiherera ukabikora kuko bifiye akamaro umubiri wawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND