RFL
Kigali

Gisa cy’Inganzo yateguje Album na EP agereranya no ‘kugaruka mu buzima’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2024 20:09
0


Umuhanzi wagize ibihe byiza mu myaka 15 ishize, Gisa Cy’Inganzo yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Extended Play y’indirimbo eshatu yise “Back In Life” azakurikiza Album izashimangira ibikorwa bye n’ubufatanye yagiranye n’abandi muri iyi myaka ishize.



Ni umwe mu bahanzi b’abahanga badashidikanwaho, ndetse Kina Music yigeze kugerageza gukorana nawe ariko biranga akomeza urugendo rwe rw’umuhanzi wigenga. Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Genda ubabwire’, ‘Promise’ n’izindi.

Yabwiye InyaRwanda, ko imyaka yari ishize atumvikana mu muziki ahanini byatewe no gutegurira icyarimwe Album ndetse na Extended Play (EP).

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Uruyenzi’, yavuze ko iyi EP ye izaba iriho indirimbo ze gusa, ni mu gihe Album izumvikanaho indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi.

Ati “Nta ndirimbo iriho ntakoranye n’undi muhanzi kuri EP yanjye. Ariko kuri Album nayo ndi gukoraho izarangira mu gihe cya vuba hariho indirimbo zihimbaza Imana, indirimbo zibyinitse bijyanye n’iki gihe cy’impeshyi tugiye kwinjiramo, ariko hariho n’indirimbo ziri mu njyana ya RnB zikomoza ku rukundo.”

Gisa Cy’Inganzo avuga ko kudakorana n’abandi bahanzi kuri EP ye ahanini byaturutse ku kuba kuri Album ye yarashyizeho abahanzi benshi bakoranye.

Ati “Ntago nashatse gushyiraho kuri EP indirimbo mpuriyeho n’abandi bahanzi, kuko kuri Album ziriho nyinshi ziteguye neza.”

EP ye yise ‘Back in Life’ izaba iriho indirimbo eshatu zirimo ‘Lala’, ‘Nayawe’ ndetse na ‘Ifemba’. Avuga ko ntagihindutse izi ndirimbo zizajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, tariki 27 Mata 2024 ubwo azaba yizihiza isabukuru y’amavuko ye.

Izi ndirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi, kandi hariho n’indirimbo yo guhimbaza Imana. Gisa Cy’Inganzo avuga ko yazanditse ashingiye ku byo yabonaga mu buzima bwa buri munsi ku bantu banyuranye, ubundi ayoboka inganzo.   

Yavuze ko iyi EP yayise ‘Back to Life’ kubera ko umuziki ari bwo buzima bwe, kandi abigereranya no kongera kugaruka kwiyereka abakunzi be. 

Ati “Umuziki nibwo buzima bwanjye, umuziki niwo mibereho yanjye, rero iyo hari ikintu Imana impaye ngo nsangize abandi, mba numva bisa nk’aho ndi kugaruka mu buzima bwanjye neza. Ni muri urwo rwego rero nayise ‘Back to Life’.

Gisa cy’Inganzo yatangaje ko agiye gushyira hanze EP izaherekezwa na Album

Gisa yavuze ko EP ye izaba iriho indirimbo ihimbaza Imana n’indirimbo ebyiri zivuga ku rukundo


Gisa yavuze ko kuba agiye gushyira hanze EP na Album abigereranya no kugaruka mu buzima

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INKOMBE’ YA GISA CY’INGANZO

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND