RFL
Kigali

Young Grace yavuze kuri Album ya gatatu ari gukora nyuma yo kwinjira mu buhinzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2024 14:03
1


Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamenyekanye mu muziki ku izina rya Young Grace, yatangaje ko agiye kumurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki, Album ye ya Gatatu.



Uyu muraperi wamamaye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, yari amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari birimo ubuhunzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.

Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse yabwiye InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho.

Yavuze ko iyi album ye izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha ko abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.

Grace wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri uyu mwaka. Ati “Album ndaycari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.”

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwita n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.

Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’ ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka.

Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bulldogg, Ama G, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi.

Young Grace yavuze ko kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku bikorwa by’ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru, ibirayi ndetse n’ibisheke. Ati “Yego! Ndabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya ubuhinzi n’umuziki).”

Imyaka 13 irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo binyuranye birimo nka Salax Awards n’andi marushanwa akomeye.

Muri iki gihe, afite ikiganiro akora yise ‘Single Mother Vibes’ anyuza kuri shene ye Youtube, kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera abana wenyine.

Ubwo yatangizaga iki kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba ‘Single Mother’ kudatakaza ibyiringiro by’ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo. 

Young Grace yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya Gatatu


Young Grace yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo 10 yakoranyeho n’abahanzi batandukanye


Young Grace yavuze ko amaze iminsi ahugiye mu buhinzi biri mu byatumye adashyira imbaraga mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ATAHA HE’ YA YOUNG GRACE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANGEROUS’ YA YOUNG GRACE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Seif Gracien Hasingizwimana 1 week ago
    Turabakundaga turimundara mbendu tuba twibereye muri komini





Inyarwanda BACKGROUND