Tribert Rujugiro Ayabatwa wari mu baherwe ba mbere muri Afurika bakuye agatubutse mu Nganda z’Itabi, yitabye Imana ku myaka 82 akaba yaranyuze mu buzima butoroshye burimo kuriganywa utwe na Perezida w’u Burundi.
Tribert Rujugiro Ayabatwa yari umunyenganda akanagira
ibikorwa bindi by’ubushabitsi bishingiye ku mitungo itimukanwa, kompanyi
yatangije ya Pan African Tobacco Group [PTG] ikaba iri mu zikomeye mu gutunganya
itabi ndetse yagiye ihangayikisha nyinshi mu nganda zo mu Bwongereza na
Amerika.
Umutungo w’uyu mugabo muriza 2012, Forbes yigeze kugaraza
ko ubarirwa muri Miliyoni 200 z’amadorali ndetse PTG ubwayo ikaba ifite inyungu
rusange ku mwaka yagera kuri Miliyoni 250 z’amadorali.
PTG ikaba itunganya itabi ryifashishwa mu bihugu byinshi
muri Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mugabo akaba yarabonye
izuba mu mwaka wa 1941 yaje kubura nyina umubyara ubwo yari afite imyaka 12.
Yaje kwirukanwa mu ishuri ubwo yari afite imyaka 16 kubera
ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo y’ivangura icyo gihe yarageze mu wa
8 wagereranya n’uwa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri iki gihe.
Byaje no kurangira ku myaka 19 ahungiye mu Burundi kuko
muri icyo gihe ubuzima bw’uwitwaga Umututsi butari bumerewe neza habe namba.
Mu mwaka wa 1960 ni bwo yabonye akazi ka mbere atangira
akora mu biro byari bishizwe itumanaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Aka kazi yaje ku kavamo atangira gukora muri Kompanyi za
Peteroli yaje no kugirwa Umuyobozi Mukuru wayo ku myaka 22 yonyine.
Hagati ya 1968 na 1978 ni bwo ishoramari ryaje kumuhira
akoresheje amafaranga yari yarizigamye yaje kugura ikamyo bidatinze yaje kugura
iya kabiri ahita anashaka umushoferi uzajya amufasha.
Ku myaka 29 yaje gutangira ibijyanye no gukora ibicuruzwa
bikorwa by’ifashishije ifarini afungura amaduka n’amasoko agezweho mu Burundi
benshi batangiye kujya bakoresha imigati yatunganyaga.
Bidatinze yatangiye kugenda afungura na kompanyi zikora
ibintu bitandukanye, bitewe n’amahirwe yabonaga ahari mu Burundi yatangiye kujya
arangura ibicuruzwa muri Tanzania.
Bidatinze yinjiye mu bucuruzi bwa Zahabu ariko
ntibwamuhira kuko yabutakarijemo byinshi. Mu 1974 ni bwo yaje kongera
kwisuganya atangira kujya acuruza itabi arikura muri Tanzania arijyana mu
Burundi.
Aha niho yahereye abona ko itabi ari ahantu haboneye ho
gushora imari, ubu bucuruzi abwinjiramo yivuye inyuma byatumye mu 1978 atangira
kuritunganya binyuze muri Kompany yise Burundi Tabacco atangira no gukorera
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rujugiro ariko ntabwo yaje gukomeza guhirwa kuko Perezida
Pierre Buyoya ibyo yakoraga yabyitiriye Guverinoma akanamufunga mu gihe kingana
n’imyaka 3 amushinja ibirego birimo gufasha abatavuga rumwe na we.
Nyuma yimuriye ibikorwa bye muri Afurika y'Eepfo asa n'uhera
ku busa yongera gutangira mu gihe cyo kubohora u Rwanda.
Muri Afurika y'Epfo yakomeje kuhakorera ubucuruzi bushingiye
ku gutunganya itabi yiharira isoko mu duce hafi ya twose tw’iki gihugu.
Bidatinze yatangiye kwagurira ibikorwa bye mu bihugu bitandukanye bya Afurika no mu mutima w’Uburasirazuba bw’Isi, ikompanyi ye ya PTG yaje gukomeza kuyiyobora kugera muri 2013 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy'izabukuru akayisigira abahungu be Paul Nkwaya na Richard Rujugiro.
Mu bihe bitandukanye yagiye abura ibirego bikomeye birimo
ibyo kunyereza imisoro nko muri 2009 ubwo yaburanaga mu rukiko rukuru rwa Afurika y'Eepfo nyuma y’imyaka 5 akaza gutsindwa urubanza akishyura akayabo.
Rujugiro washoye amafanga mu kubaka inyubako zitandukanye
mu nganda yakurikiranweho ibyaha kandi byo kunyereza imisoro n’ubugambanyi n’u
Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO