Abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Killaman na Mitsutsu bari mu bazagaragara mu ndirimbo umuhanzi Gauchi yitegura gushyira hanze yise ‘Bazanga’ yakoranye n’umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Sean Brizz.
Ni
indirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo, kandi amashusho y’ayo bayafatiye mu
bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kugaragaza ibyiza bitatse u
Rwanda.
Gauchi
yabwiye InyaRwanda, ko yamaze gufatira amashusho iyi ndirimbo kandi izajya
hanze mu byumweru bibiri biri imbere. Yavuze ko gukorana iyi ndirimbo na Sean
byaturutse ‘ku bushuti dusanzwe dufitanye no kuba twaraganiriye tugahuza’.
Ati “Ni
umuhanzi w’umuhanga wigaragaje cyane mu ndirimbo zinyuranye, ndatekereza nta
muntu umushidikanyaho. Rero, gukorana nawe indirimbo byavuye ku biganiro
twagiranye, numva duhuje umurongo ujyanye n’umushinga w’iyi ndirimbo.”
Iyi
ndirimbo izagaragaramo abanyarwenya banyuranye aho bazaba bakina ubutumwa bw’ibyo
Sean Brizzy na Gauchi baririmbye muri iyi ndiirmbo.
Amafoto
yagiye hanze agaragaza ko iyi ndirimbo izaba irimo umukinnyi wa filime
wamenyekanye nka Nyabitanga muri filime ‘Miss Mulenge’, ‘Killaman’ uzwi muri
filime zinyuranye anyuza ku muyoboro wa Big Mind, ‘Mitsutsu’ wigaragaza mu
isura y’umunyarwenya waganjijwe na manyinya ndetse na Aisha ukunze kugaragara
cyane muri filime z’umunyarwenya Nyaxo n’izindi.
Aba
banyarwenya bari muri iyi ndirimbo, bamaze igihe bigaragaza cyane mu bihangano
binyuranye cyane cyane ibyubakiye kuri Cinema.
Mu gihe cy’imyaka
itatu ishize, banagiye banifashishwa n’abahanzi bagezweho mu rwego rwo
gusembura ibyo babaga bakora.
Gauchi
yavuze ko kwfashisha aba banyarwenya bishingiye ku buhanga bw’abo n’umusanzu
yari abitezeho. Ati “Ni abanyarwenya nsanzwe nkunda, ikindi barigaragaje cyane
mu bihangano by’abo baheruka gushyira hanze. Kandi, bagiye banagaragara mu
zindi ndirimbo z’abahanzi.”
Akomeza ati
“Rero, kubahitamo nashingiye kuri ibyo byose. Amashusho twamaze kuyafata, kandi
ndatekereza y’uko bizatanga umusaruro uhamye kuri iyi ndirimbo.”
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo 'Nezerwa', 'Ikaze', Gauchi aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Sean Brizz
Gauchi
yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku mukobwa wakuriye mu cyaro yagera mu
Mujyi akabenga abasore
Killaman
akina muri iyi ndirimbo ari kumwe na Nyabitanga wamamaye muri filime Miss
Mulenge
Mitsutsu
uri mu banyarwenya bigaragaje mu myaka ibiri ishize ari kumwe na Sean Brizz waririmbye muri iyi ndirimbo
Abakinnyi bakomeye muri filime bahurijwe muri iyi ndirimbo ya Gauchi na Sean Brizz
Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha ari mu bazagaragara muri iyi ndirimbo yitsa ku rukundo rw'umukobwa wo mu cyaro
Gauchi yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara
Gauchi yavuze ko gukorana indirimbo na Sean Brizz byaturutse ku buhanga bwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKAZE' YA GAUCHI
TANGA IGITECYEREZO