RFL
Kigali

Ibintu 4 bikomeye bikubuza kuba ingirakamaro no guhindura imibereho

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/04/2024 15:44
0


Mu ntego zirenga ibihumbi ziza mu byifuzo bya muntu harimo kuzahinduka umuntu ukomeye mu buryo butandukanye nko kuba umuntu w’ingirakamaro ku bamuzengurutse, ku muryango ndetse no kwigeza ku bikomeye.



Bivugwa ko ubuzima abantu babamo ari bo bagira uruhare mu kubutegura bukazaba bwiza, cyangwa bakitegura kuzakira ubuzima busharira bitewe no kwirengagiza inshingano zimwe na zimwe.

Ikinyamakuru GlobalEnglishEditing yatangaje ibintu bikomeye bituma umuntu ahora hasi ntabe ingirakamaro nk'uko yabyifuzaga:

         1.     Kubaho ubuzima butagira intego

Ubuzima butagira intego bugaragazwa no kurindira amanywa ndetse no kurindira ijoro nta kindi kikuri mu mutwe. Kubaho k’umuntu nta ruhare abigiramo, yisanga ku Isi yahagera nawe agasabwa gukora ibyo ashoboye.

Ariko kandi biragoye kugera ku bintu bihambaye mu buzima udafite intego utazi n’ibyo ushaka. Batanga inama bavuga ko umuntu muzima wese akwiriye kubyaza umusaruro igihe afite ku Isi akora cyane, agamije gushaka inzira zamubeshaho neza ariko zishingiye ku ntego zifatika. 

Gushyiraho intego bikwiriye kugendera ku bikorwa byiza, kuko bamwe bagira intego bakagambirira no gukora ibikorwa bibi bishobora no kubazanira inyungu ariko bikaba bibi mu bundi buryo.

Kugira intego ni byo bitanga impamvu zo gukora, kuko hari ibyo uba uharanira wifuza kugeraho. Igihe nta bintu wifuza kugeraho utekereza ukabaho nta ntego biragoye ko waba umuntu w’ingirakamaro mu buzima bwawe.

          2.     Guhunga ibibazo

Abahanga bavuga ko abahunga ibibazo iteka bakomeza kugongana na byo. Ibi bisanga imvugo ivuga ko ibibazo bitajya biva mu nzira kugeza igihe bikemuriwe. Umuntu wese uhunga ibibazo aho gushaka ikibizana no gushaka uburyo yabikemura, ahorana ubwoba bwo gutsindwa bigatuma atagera ku bikomeye.

Kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bihindura umuntu umunyembaraga akabaho atikanga ahubwo akaba nk’umusirikare uhora witeguye urugamba. Urugero rwa hafi, ushobora gutinya gushora amafaranga yawe wanga guhomba, nyamara na ya yandi wanze gushora ukayarya. 

Mu gihe uwashoye agahomba asobanukirwa n’ibyamuteye guhomba, akamenya isoko neza n’uburyo bwo guhangana n’izindi nzitizi ku isoko, inshuro ya kabiri akazesa imihigo. Bivugwa ko gutinya ibibazo, ubuzima bubi, ari bimwe mu biranga ibigwari.

         3.     Kwita ku buzima

Kimwe mu bituma abantu bagera ku nzozi zabo no gukora cyane harimo kuba bafite ubuzima bwiza batarwaye cyangwa ngo babe bahanganye n’ibindi bibazo bibabaza ingingo.

Kenshi abantu banga kwita ku buzima bagashyira imbaraga mu gushora no gukora ibikorwa bihambaye, igihe barwaye wa mutungo uremereye babonye ugashirira mu bitaro. Ubuzima bw’umuntu bukwiriye kwitabwaho mbere y’ibintu byose, kuko ni rwo rufunguzo rwo kugera ku butunzi buramye.

Iki kintu cyirengagizwa kenshi, ndetse n’ababigerageje bakitwa abirasi cyangwa abantu bakabya.

Kwita ku buzima harimo kurya ibigizwe n’indyo yuzuye kandi ku gihe, kuruhuka, gukora imyitozo ngororamubiri, kwishima, gukundwa no gukunda, ndetse no kunyurwa n’ubuzima ubayemo.

        4.     Guhangayikishwa n’amakosa yakozwe ahashize

Ahashize [Past] hamunga intekerezo z’umuntu akananirwa kugera ku iterambere. Igihe bavuga ko ahashize hatanga amasomo afasha umuntu kumenya uburyo abaho ndetse ategura n’ahazaza, hari bamwe bakomeza kwirenganyiriza amakosa bakoze bikabangamira imikorere n’ibyishimo byabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND