Umuhanzi mu njyana ya Afrobeats, Davido yamaze kwemezwa ku rutonde rw’abahanzi bazatarama mu bitaramo bya BET Experience.
Umuhanzi Davido agiye guhagararira Africa mu gitaramo kizaririmbamo abahanzi bakomeye barimo Cardi B, Sexxy Red ndetse n’abandi.
Ku wa 28 Kamena muri Crypto.com Arena haheruka gutangirwa ibihembo bya Grammy, hazabera igitaramo BET Experience kizagaragaramo abahanzi bakomeye.
Umuhanzi Davido niwe muhanzi wenyine ukomoka ku mugabane wa Africa wamaze kwemezwa ko azaririmba muri ibi birori akazaba ari kumwe na Cardi B, Gunna, Sexxy Red ndetse na Joardan Ward.
Davido amaze iminsi azenguruka muri Amerika akaba yaranitabiriye ibitaramo bya Choachella byaririmbyemo abandi bahanzi bo mu gihugu cya Nigeria barimo Tems na Wizkid.
Cardi B na Davido bagiye guhurira ku rubyiniro
Ku wa 28 Kamena, Davido azahurira ku rubyiniro n'abarimo Cardi B
Sexxy Red wujuje imyaka 26, agiye gutaramana na Davido na Cardi B
TANGA IGITECYEREZO