RFL
Kigali

Yirukanwe na Amerika? Iby'urugendo rwa Eric Semuhungu i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/05/2024 9:04
0


Muri Nyakanga 2023, ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyanditse ko Semuhungu Eric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ashobora koherezwa mu Rwanda, nyuma y’icyaha yari akurikiranyweho cyo gusindisha no gufata ku ngufu.



Uyu musore yafatiwe mu Majyaruguru y’Umujyi wa Las Vegas aho yari asanzwe atuye atangira kuburana kuri icyo cyaha. Nyuma yo gutangira kuburana, hibazwaga byinshi bijyanye n’igihugu kizamwakira, hagati y’u Rwanda ndetse na Afurika y’Epfo.

Semuhungu yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoresheje ibyangombwa byo muri Afurika y’Epfo, byatumaga umunyamategeko we asaba ko ariho yakoherezwa, aho koherezwa mu Rwanda yaherukagamo mu myaka myinshi.

Amafoto ye amugaragaza yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, nyuma y’igihe cyari gishize ategereje umwanzuro w’urukiko ku gihugu azoherezwamo.

Yaherukaga gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byumweru 52. Icyo gihe yanditse avuga ko yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2 Gicurasi 2016, kandi yishimira amahirwe yahagiriye arimo no guhura n’uwabaye umugabo we witabye Imana.

Umwana ujya iwabo!

Amashusho ya mbere yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu Rwanda, avuga ko ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yirinze kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, kandi ko yakiriwe muri Kigali Serena Hotel.

Uyu mugabo yavuze ko afite 'byinshi byo kuzaganiriza abantu be'. Ati ""Ndahari amazina yanjye ni Eric Semuhungu, dufite byinshi byo kuzaganira igihe nikigera." Ndi mu Rwanda, erega ndi umuryarwanda, amazi arashyusha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ndi mu rugo rero i Kigali..."   

Muri Werurwe 2020, Semuhungu nabwo yari yafunzwe azira gusakaza amashusho y’urukozasoni yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari gusambana n’undi mugabo.  Ni icyaha yakoze mu mwaka w’2018 akiregwa mu mwaka w’2019.

Semuhungu yahakanye iki cyaha. Ariko muri Raporo ya Polisi ya Las Vegas yavuzemo ko bamushinja icyaha cyo gusambanya ku gahato no gukwirakwiza mu buryo butemewe amashusho y’urukozasoni.

Muri Raporo banditse bagira bati “Uwahohotewe yavuze ko amafoto na Video byashyizwe ahagaragara binyuze kuri WhatsApp ku bantu batamenyekanye.”

Ibi byaha byose byagejeje Semuhungu ku kuba yari gukatirwa imyaka 25 cyangwa se akemera gutaha mu Rwanda.

Semuhungu yoherejwe mu Rwanda nyuma y’igihe cyari gishize afunzwe, aho  amakuru avuga ko Amerika yahisemo kumwohereza mu Rwanda (Deportation).

Mu 2015, nibwo Eric Semuhungu yatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda

Muri uriya mwaka, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Eric Semuhungu wavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yakoze ubukwe n’umunyamerika Ryan Hargrave witabye Imana mu 2017 agasiga agahinda mu mutima w’umukunzi we.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi kuko bitari ibintu bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda; aho umunyarwanda ashobora kwerura ko ari ‘umutinganyi’. Semuhungu yari ‘umugore’ wa Ryan witabye Imana bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.

Semuhungu ni umwana wa kane mu bana batandatu. Yabaye muri Uganda no muri Afurika y’Epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave witabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko.   

We n’umugabo we ‘Ryan Hargrave’ bari batuye i San Franscio muri Carifornia. Amafoto n’amashusho bagiye basakaza mu bihe bitandukanye yagiye ahishura umubano udasanzwe washibukagamo ibyishimo nk’iby’umugabo n’umugore. 

Mu 2015 nibwo Semuhungu yagiye muri Afurika y’Epfo ari naho yamenyaniye n’umuzungu w’umunyamerika wamubereye umugabo barakundana karahava.

Amafoto agaragaza ko mu bukwe bw’aba bombi Semuhungu yari yambaye imishanana. Hari amakuru avuga ko yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu giha ubwisanzure ‘abatinganyi’ [Abaryamana bahuje igitsina].

Uwari umukunzi wa Semuhungu Eric witwa Ryan Hargave yavutse ku ya 25 Kamena 1956 yitaba Imana ku wa 02 Kamena 2017. Semuhungu [Umugore] yanditse kuri konti ya Instagram agaragaza ko ‘umugabo’ we yamukundaga cyane.

Semuhungu yanditse ubutumwa burebure agira ati: " Wari byose kuri njye, uko ngiye kuryama mu buriri bwacu mbona isura yawe. Uruhukire mu mahoro mukunzi. Ndabizi ko uri kundeba aho uri mu ijuru, uzakumburwa iteka, ugiye hakiri kare. Wanyeretse uko unkunda kuva tugihura, kandi nzazirikana urwo rukundo iteka.”

Semuhungu yaherukaga i Kigali, ku wa 20 Ukuboza 2018. Icyo gihe yari yitabiriye igitaramo cyamuhuje n’inshuti ze bari basanzwe bavuganira ku mbuga nkoranyambaga. Yakiriwe n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze.

Icyo gihe yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko arenzaho ko yanogewe no kwakira n’abafana be.


Eric Semuhungu yagarutse i Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2024
 

Semuhungu yaherukaga i Kigali mu 2018, yavuze ko umwana ugaruka iwabo atabara iminsi

 

Kuva muri Nyakanga 2023, Semuhungu yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu

 

Semuhungu yari amaze igihe afunzwe, ndetse yahisemo kudafungwa imyaka 25 muri Amerika, yoherezwa mu Rwanda 


Semuhungu ari kumwe n'umukunzi we barushinze mu 2016






Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana..................,





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND