Umuhanzi akaba n’umushoramari, Marchal Ujeku yatangaje ko kuririmba mu rurimi rw'Amahavu rwo ku Nkombo byabaye iturufu ikomeye yamufashije ku kwegukana ibikombe bibiri muri 'East Africa Arts Entertainment Awards 2024' byatangiwe muri Kenya ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.
Uyu mugabo
yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, afite
ibikombe bibiri yegukanye muri Kenya. Yegukanye igikombe mu cyiciro cya ‘Best
Culture Music- East Africa 2024’ anegukana igikombe cya ‘Most Supportive/Best
Real Estate Company Award’.
Ibi bihembo
byatanzwe ku nshuro ya Gatatu, hagamijwe guteza imbere abahanzi, abakinnyi ba
filime, aba Producer, abanyamakuru, abajyanama mu muziki n’abandi bagira
uruhare mu iterambere ry’inganda ndangamuco mu bihugu bitandukanye cyane cyane
ibyo muri Afurika.
Umuhango wo
gutanga ibi bihembo wabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Nairobi Street Kitchen, aho
witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abahanzi.
Rayvanny
niwe waciye agahigo yegukana ibikombe bitanu. Mu mafoto yashyize kuri Instagram
ye, yagaragaje amafoto y’abarimo Beyonce na Drake batwaye ibikombe bya
Grammy Awards, agaragaza ko ari kugerageza gutera ikirenge mu cyabo.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Marchal Ujeku yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we
kuba yabashije kwegukana iki gikombe ariko kandi 'ntabwo rwari urugendo
rworoshye'. Yavuze ko ashima Imana cyane, ndetse n'abakunzi b'umuziki
bamushyigikiye kuva atangiye.
Yavuze ko
yari ahatanye n'abahanzi bakomeye ndetse na kompanyi zikomeye bityo kugera
kuri ibi bihembo, kuri we 'kari akazi katoroshye'.
Marchal
yavuze ko bitewe n'iterambere u Rwanda rugezeho, ndetse no kuba ruzwi neza mu
bihugu by'amahanga bituma 'buri munyarwanda wese userutse abantu bumva ko akora
ibintu byiza kandi ku rwego rwiza'.
Yabwiye
InyaRwanda ko igikombe cy'indirimbo nziza y'umuco mu Karere k'Afurika
y'Iburasirazuba (EAC) yegukanye cyamuteye ishyaka 'ryo kugaruka mu muziki'.
Avuga ko
iki gikombe yegukanye kigiye kumuha imbaraga zo gukomeza gukora umuziki ahozaho,
kandi ni icyizere atanga ku bafana no ku bakunzi b'umuziki muri rusange.
Uyu niwe
muhanzi wenyine wabashije kuva ku Nkombo yurira indege bitewe n'umuziki. Ibi
bituma avuga ko kuba yarahisemo kuririmba mu rurimi rwo ku Nkombo abona ko
atahisemo nabi.
Ati
"Nta kintu ku Isi gishobora kuguteza imbere nk'impano. Impano wifitemo yaba
ari iyo guteka, yaba ari iyo kuba umuyede, ugomba kumva ko ariyo mpano yawe,
kandi umunsi umwe igomba kuzana imbuto."
Akomeza ati
"Ku bijyanye rero no guteza imbere injyana gakondo yo ku Nkombo nta n'ubwo
mbisabwa ahubwo ni inshingano. Niba narakuriye muri kiriya kirwa nkatera imbere,
nanjye mfite icyo ngomba kiriya kirwa, nkagira n'icyo ngomba abavandimwe bo
muri kiriya kirwa."
Indirimbo
yitwa 'Ntakazimba' imaze amezi niyo yamuhesheje igikombe, ndetse mu bihugu birimo
Kenya irumvwa cyane byatumye abasha kwegukana iki gikombe.
Marchal
Ujeku avuga ko mu gihe yari amaze muri Kenya, yagerageje gukora indirimbo
azikorewe na Producer Run [Wahoze ari Producer David], kandi ko izi ndirimbo
zizajya hanze mu gihe kiri imbere.
Mu 2016 ni bwo Ujekuvuka Emmanuel [Marchal Ujeku] yinjiye mu muziki aririmba gakondo y’iwabo ku Nkombo, ibintu byatunguye benshi.
Afite indirimbo nyinshi zamuciriye
inzira nka ‘Bombole Bombole’, ‘Bikongole’ yakoranye na Jay Polly, Omwana Akwira
yafatanyije na Mani Martin, ‘Nkusima Bwenene’ yakoranye n’umunyekongo Aganze
Premier n’izindi.
Uyu muhanzi akora umuziki wubakiye ku njyana yise ‘Nkombo Style’, mu rwego rwo kumenyekanisha no guteza imbere aho avuka. Ariko kandi biri mu murongo wo gusigasira umuco.
Afite
studio y’umuziki yashinze yise Culture Empire. Yatumiwe mu bitaramo nka Kigali
Up, FESPAD, amaserukiramuco yabereye nko muri Côte d’Ivoire mu 2016, muri
Zanzibar, muri Congo n’ahandi.
Marchal yatangaje ko kuririmba mu rurimi rw’Amahavu rwo ku kirwa cya Nkombo
byamuhesheje kwegukana igikombe cy’indirimbo y’umuco mu bihembo bya ‘EAEA’
Marchal
yavuze ko iterambere amaze kugeraho yiteguye kurisangiza abo yasize ku Nkombo
Marchal
yegukanye ibikombe bibiri mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards
2024'(EAE A2024)
TANGA IGITECYEREZO