RFL
Kigali

Ngejeje imyaka 40 ndi isugi nta musore umbaza izina! Agahinda k'umukobwa usazanye kwifuza

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:15/04/2024 17:23
1


Umukobwa ubabaye yatangaje ko agejeje imyaka 40 atarabonana n’umubabo ndetse nta mukunzi yigeze, ariko kandi akaba nta muntu n'umwe umubaza izina cyangwa ngo amuganirize ibyo gushinga urugo, kandi we yifuza cyane gutera iyo ntambwe akarushinga.



Umukobwa ukuze w’imyaka 40 yasutse amarira avuga ku gahinda ke ko kuba ashaje adakunzwe, ndetse nta n'umusore umubaza izina ndetse akaba atarigize aryamana n’umugabo uwo ari we wese.

Ibi yabitangaje nyuma yo kumva amaze kwihaga no kumva afite ipfunwe ryo kwitwa umukobwa ukuze w’isugi, utabazwa izina cyangwa ngo bamwe mu bagabo bamusange bamuganirize ku byo gushinga urugo.

Ku isabukuru y’amavuko uyu mukobwa yatangaje ko imyaka 40 yihiritse nta cyizere cy’urukundo abona, kuko abamuzengurutse bateretwa nyamara we akaba ashaje ari n’isugi nta n’umusore umwifuza.

Ni ikintu cyamuvunnye igihe kirekire akomeza kwihangana no gutegereza ugushaka kw’Imana ariko nyuma abona ko nta maherezo, niko gutangaza agahinda ke akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ubwo yasukaga amarira yibutse indahiro yarahiye imbere y’Imana ubwo yari afite imyaka 14 avuga ko atazigera aryamana n’umugabo atarashyingirwa ndetse agira icyifuzo cyo kuzarongorwa ku myaka 27.

Uyu mukobwa yarinze ubusugi bwe ajya kure y’igitsinagabo nabo baramukundira bamujya kure ntibamutereta. 

Ubwo yagezaga imyaka 30 yatangiye kwibaza impamvu abagabo batamurwanira cyangwa ngo bamusabe urukundo ndetse bamubwire ibyo gushyingirwa, atangira kwiheba.

Yatangaje agira ati “Nahiriwe n’ubuzima ngira akazi keza, inshuti nziza, umuryango unkunda cyane ariko ndifuza no kumva ku buzima bw’urukundo, imibonano mpuzabitsina, ndetse n’ubuzima bwo kuba umubyeyi mu rugo rwe.

Akomeza agira ati “Maze kugera imyaka 40 ndi isugi nta musore umbaza izina! Ndambiwe kuvuga kuri ibi ndifuza impinduka ku buzima bwanjye”.

Ibi byababaje benshi ariko bitangwaho ibitekerezo bitandukanye bimwe bisa nko kumukina ku mubyimba ariko ibindi bimukomeza mu gahinda yatangaje.

Umwe ati “Nibe nawe wabonye umwanya wo kwikunda bihagije no kwisobanukirwa uwo uri we ndetse nta kajagari abagabo baguteje urya ubuzima bwawe”.

Undi ati “Ntugahangayikishwe n'ibyo udafite! Igihe ugihumeka ibyo wifuza byose wabigeraho kandi ukabibona. Umugabo ashobora kuza iminsi micye akakuviramo n’umugabo mukaba mu byishimo".


Soure: The Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyusa j claude2 weeks ago
    Muko ko wirinze bihagije cyakora niba koko ukeneye umugabo kd ukunogeye mpamagara kuri 0788964230





Inyarwanda BACKGROUND