Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye, Usanase Bahavu Jannet yatangiye ivugabutumwa ryagutse yisunze umuyoboro wa Youtube, aho azajya anyuzaho ibiganiro binyuranye byibanda ku buhamya, ubuzima bw’Imana no gusengera abantu banyuranye, kandi avuga ko ari ibintu yiyumvagamo.
Uyu mugore
wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga’ amaze iminsi afunguye umuyoboro wa
Youtube, aho anyuzaho ibyigisho binyuranye. Amaze iminsi atambutsa ibiganiro
byubakiye ku rupfu rwa Kristo n’ubuzima byatanze ku bamwizera. Ati “Kuzuka
kwawe bitwemeza ko nta kigeragezo nta kimwe tutatsinda, kuko watsinze urupfu na
Satani… Ushimwe uhabwe icyubahiro.”
Yabanje
gutambutsa ikiganiro yise 'Yezu azure ibyawe byapfuye', akurikizaho 'Imana
igukuye mu ntambara wari umazemo igihe', 'Ibyatumye ubuzima bwawe buhinduka'
yisunze ibyanditswe muri Yesaya 45:2-4, 'Isaha yo kubohoka' ndetse na 'Ubutunzi
uwiteka atanga'.
Ibi
biganiro atambutsa binashyirwa ku rurimi rw'Icyongereza. Kuko hari umukobwa
ushyira mu Congereza ibyo aba ari kubwiriza.
Yabwiye
InyaRwanda ko yakuze akunda gusenga byatumye yumva ari impano ashaka gukuza
muri we, aniyemeza kwinjira mu ivugabutumwa ryagutse.
Bahavu
yavuze ko uretse ivugabutumwa azajya akorera kuri Youtube, anatekereza kuba
ryakwaguka akajya arikorera mu nsengero n’ahandi. Avuga ko azashingira ku cyo
uwamuhamagaye azamwumvisha muri we.
Ati “Aho
umwuka wera azanyobora hose nzahakorera. Nari nsanzwe niyumvamo kubwiriza,
ariko sinari mbizi ko nzabikora uko.”
Uretse
kubwiriza muri ibi biganiro byubakiye ku ivugabutumwa, Bahavu ananyuzamo akaririmba
zimwe mu ndirimbo zizwi mu gitabo cy’Umukristo.
Yavuze ko
ari ‘gutera ikirenge mu cya Kristo’ kuko ‘ni we ndorerwamo iboneye ku
muhamagaro wanjye’. Ku wa 18 Mutarama 2024, nibwo Bahavu yagaragaje ko yinjiye
mu ivugabutumwa mu buryo bweruye, ubwo yabwirizaga mu giterane 'Kubaho ubuzima
bw’ibyo twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete' cy'itorero ryitwa
'Shiloh Prayer Mountain Church'.
Bahavu
atangiye urugendo rw’ivugabutumwa nyuma ya musaza we usanzwe ufite ‘Ministry’
yitwa Mountain of Light Ministry’.
Bahavu
yatangaje ko yakuze yiyumvamo gukora umurimo w'Imana, ariko ko atigeze
atekereza ko igihe kimwe kizagera akabikora mu buryo bwagutse
Bahavu
yavuze ko azakomeza kumvira ijwi ry'Imana mu muhamagaro yahawe
Bahavu
atangiye ivugabutumwa nyuma ya Musaza usanzwe ari umuvugabutumwa yisunze umuyoboro
wa Youtube
REBA HANO IKIGANIRO BAHAVU YATAMBUKIJE BWA MBERE KURI YOUTUBE
">
BAHAVU AHERUTSE GUKORA IKIGANIRO CYIBANZE KU BUTUNZI IMANA ITANGE
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYAKOZWE NA MUSAZA WA BAHAVU
">
TANGA IGITECYEREZO