RFL
Kigali

Anne Marie mu byishimo byo kwibaruka nyuma yo gutwita akabigira ibanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/04/2024 11:20
0


Umuhanzikazi Anne Marie n’umuraperi Slowthai, bari mu byishimo byinshi byo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa bise Seven nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze[Instagram],nyuma yo gutwita akabigira ubwiru.



Yagize ati’’Uyu mwaka 2024, ni umwaka nishimiye, dufite umuntu mushya mu muryango’’.

Mu Kwezi gushize kandi  nibwo byamenyekanye ko Anne Marie yashakanye n’uyu muraperi Slowthai  mu myaka hafi ibiri ishize nabyo bikagirwa ibanga.

 Anne Marie  w’imyaka 33  y’amavuko, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Anne-Marie Rose Nicholson, yagiye akora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka Rockabyte,2000,n’izindi nyinshi.


Bamaze igihe bashakanye mu ibanga rikomeye


Bibarutse umwana w'umukobwa bise Seven  

">Imwe mu ndirimbo za Anne zaciye ibintu

">

Uwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND