Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryataramiye ibihumbi by’abantu mu birori bikomeye byatangije iserukiramuco ryo guteza imbere ubuhanzi n’ubugeni mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ‘Francophonie’, MASA (Marché des Arts et Spectacles Africains) riri kuba ku nshuro ya 13.
Ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, nibwo Minisitiri
w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima,
yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira, nk'Umushyitsi
w'Icyubahiro, Isoko Mpuzamamahanga ryo guteza imbere ubuhanzi muri Afurika
rizwi nka “Marché des Arts du Spectacle d'Abidjan (MASA)”.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13
Mata 2024 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, bizasozwa kuya 20 Mata 2024.
Byabereye ahantu hagenewe kwakira ibitaramo n’ibirori by’umuco hitwa Treichville
Palace of Culture yakira abantu barenga 9400.
Iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé. Mu ijambo rye, yavuze
ko ‘Côte d’Ivoire ihaye ikaze buri wese witabiriye iri serukiramuco’ kandi ko
iki gihugu gihaye ikaze abanyafurika n’abandi bashaka kumenya ibyiza bitatse
iki gihugu, uhereye ku buhanzi n’ubugeni'.
Yavuze ko iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa
binyuranye byubakiye ku buhanzi, imbyino, kugaragaza imico y’ibihugu
bitandukanye n’ibindi.
Minisitiri Ushinzwe Umuco wa Côte d’Ivoire, Françoise
Remarck yashimye Guverinoma y’iki gihugu ku bwo ‘kudutera inkunga no
kudushyigikira iri serukiramuco rigashoboka’.
Yavuze ko afite icyizere cy’uko mu gihe cy’icyumweru iri
serukiramuco rigiye kumara rizaba ‘umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku
bantu banyuranye’.
Uyu muyobozi yavuze ko iri serukiramuco rikwiye
gufasha benshi guhanga ibishya, imikoranire yagutse, gufatanya mu bikorwa
binyuranye hagamijwe guteza imbere umugabane wa Afurika.
U Rwanda rwatumiwe muri iri serukiramuco nk’umushyitsi
w’icyubahiro. Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yagaragaje ko nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi, binyuze mu buhanzi n’umuco u Rwanda rwongeye kwiyubaka,
rushyira imbere gahunda z’iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ni mu gihe, Visi- Perezida Ushinzwe Umuco na Siporo wa
Korea, Bwana Jeon Byung Geuk yavuze ko afite icyizere cy’uko umubano w’ibihugu
byombi uzakomeza kuba mwiza kurushaho.
Iri serukiramuco ribereye muri iki gihugu mu gihe
rihuje abahanzi barenga 800 bazagaragaza ibikorwa by’abo mu gihe cy’iminsi.
Ribaye igikorwa gikomeye kibereye muri iki gihe nyuma
yo kwakira imikino ya CAN 2023.
Uretse Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye
gufungura iri serukiramuco, abahanzi barimo Didi B, Mosty, Roselyne Layo
bataramiye abaryitabiriye.
Inyandiko zinyuranye zivuga ko kuri iri soko
ry’ubuhanzi, zigaragaza ko ryashinzwe mu 1993 bigizwemo uruhare n’iserukiramuco
ry’ubuhanzi n’imbyino Nyafurika ‘Agence intergouvernementale de la
Francophonie,’.
Ryaherukaga kubera i Abidjan ku wa 5-12 Gicurasi 2022,
kuko riba buri nyuma y’imyaka ibiri. Ni ku nshuro ya 13 iri soko ry’ubuhanzi
rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitsa cyane ku nsanganyamatsiko yubakiye ku
kugaragaza uruhare rw’’urubyiruko, mu guhanga udushya n’imirimo’.
Kamaté ukuriye iri soko ry’ubuhanzi, aherutse kuvuga ko
intego y’abo ari ukugaragaza ibikorwa by’abahanzi no kubahuza n’abashobora
kugura ibihangano by’abo.
Yunganirwa na Hassane Kassi Kouyaté ukuriye Komite
y’Ubuhanzi muri iri serukiramuco, uvuga ko hafi 65% by’abitabira iri soko
ry’ubuhanzi, banitsa ku ruhare rw’abo mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.
Ati “Yaba abagabo bakina, bandika, bayobora,
impungenge zishingiye kuri ibi bibazo. Nyuma yibyo, tubona ko abaduhanze amaso,
ku mugabane wacu, batangiye kwifuza rwose kwinjiza tekinoloji nshya mu byo
baremye.”
TANGA IGITECYEREZO