RFL
Kigali

Mama bamuciye amaguru n’amaboko- Ahashibutse indirimbo ‘Mfite ibanga’ ya Mukankusi Grâce - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/04/2024 19:16
0


Umuhanzikazi w’indirimbo zihumuriza abantu mu bihe by’icyunamo, Mukankusi Grâce, yatangaje ko indirimbo yise ‘Mfite ibanga’ yashyize hanze mu myaka ine ishize ishingiye ku buzima busharira yanyuranyemo n’umubyeyi we waciwe amaguru n’amaboko mu gihe cya Jenoside, agashinyagurirwa kugeza ashizemo umwuka.



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, mbere y’uko aririmba iyi ndirimbo mu muhango wo kwibuka Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Ku rutonde rw’abanyapolitiki basanzwe bashyinguye kuri uru rwibutso hiyongereyeho abandi icyenda, na bo baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari no kwanga akarengane.

Ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo barwanya bivuye inyuma umugambi wo kurimbura Abatutsi wabibwe na Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.

Ibikorwa byabo byasize umurage udasaza, kandi batanga urugero rw’uko buri wese akwiye guharanira kurwanya yivuye inyuma ivangura rigeza kuri Jenoside.

Kuva mu 2006, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero niho habitse amateka y’abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira kurwanya Politiki y’urwango.

Grace Mukankusi ni umuhanzi kazi nyaRwanda wibanda ku ndirimbo zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Mu ndirimbo nshya ''Mfite Ibanga'' aragaruka ku butumwa bujyanye n'ibanga yasize abwiwe na Nyina umubyara wishwe muri Jenoside, ikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane... yumve uyisangize n'abandi ''Twibuke twiyubaka"

Mukankusi Grâce waririmbye muri uyu muhango wo kwibuka abanyapolitiki, yaririmbye indirimbo ye yise 'Mfite ibanga', yavuze ko ishingiye ku buhamya bwe, kuko igaruka ku buzima bw'umubyeyi we (Nyina) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ati "Mfite ibanga' ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya Mama yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki nk'iyi ng'iyi ya 13 Mata 1994, aho bamwishe bamuciye amaguru n'amaboko bamujugunya mu cyobo bamugerekaho indi mirambo yicwa no kubura umwuka."

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, ku wa 13 Mata 2020, Mukankusi yavuze ko ishingiye ku ibanga yasize abwira na Nyina umubyara wishwe muri Jenoside.

Yigeze kubwira Kigalitoday, ko Se yishwe n’interahamwe zimuciyemo ibice bitatu. Ati “Papa yari amfashe ukuboko ahita andekura mu buryo bwo kumbwira ngo nirukanke. Bahise bamucamo ibice bitatu. 

Bashatse kumutema ahagaze arababwira ati mureke mbanze ndyame munteme ndyamye aranabasaba ati mureke nsenge baramureka arasenga, yubika inda hasi asa n’upfutse mu maso afata no mu matwi”.

Akomeza agira ati “Bahise bamucamo ibice bitatu umwe atema ijosi, undi atema mu mugongo, undi atema ku maguru ahagana ku butsinsino. Ni ibintu byabereye rimwe, kuko uko ari batatu batemeye rimwe baramucocagura mpagaze aho ndeba”.

Yavuze ko bakimara kwica umubyeyi we, bafashe na mukuru we witwa Veronique wari ufite imyaka 17, bamukubita impiri mu mutwe, ariruka arabacika basigara batemagura abandi baturanyi bari bahunganye.

Umuhanzikazi  Mukankusi Grâce yatangaje ko indirimbo ye ‘Mfite ibanga’ yayihimbye kubera intima yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukankusi yavuze ko Nyina yishwe ashinyaguriwe kugeza ashizemo umwuka


Mukankusi yaririmbye mu muhango wo kwibuka Abanyapolitiki wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024 


Hibutswe abanyapolitiki bishwe muri Jenoside nyuma yo kurwanya umugambi wa Leta








KANDA HANO UREBE UBWO MUKANKUSI GRACE YARIRIMBAGA INDIRIMBO YE ‘MFITE IBANGA’

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND