RFL
Kigali

Kwibuka30: Urubyiruko rugize TLC ya Remera Miracle Center rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/04/2024 15:45
0


Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana TLC ryo muri Remera Miracle Center ryafashe umwanya rijya kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama i Bugesera.



Mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinda rya True Light of Christ (TLC) ryo muri Remera Miracle Center ryifatanyije n'abandi banyarwanda bose mu gikorwa cyo #Kwibuka30, bakaba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama i Bugesera.

Iri tsinda rya TLC ryagize umwanya uhagije wo gusura ibice byose bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, risobanurirwa amateka, rishyira indabo ku mva kandi ryunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Umuyobozi w'iri tsinda, Micheal Kwizera, yatangaje ko ari igikorwa bose bitabirye ndetse cyabahaye imbaraga n'umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi habe na gato. Yavuze kandi ko bahakuye umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: "Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nkatwe nk'urubyiruko twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dusura urwibutso rumwe mu ziri mu gihugu ngo turusheho kumenya ibyabaye kandi duharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo twubaka u Rwanda ruzira inzangano, twimakaza Ndi umunyarwanda ".

Mu ijambo ry'uhagarariye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, Evode yashimiye True Light of Christ (TLC) yo muri Remera Miracle Centre kuba bafashe umwanya bagatera intambwe idasanzwe bagasura urwibutso rwa Ntarama.

Yakomeje avuga amateka yaranze ibihe by'umwijima banyuzemo ndetse avuga ko uyu munsi ari umunsi ukomeye kuko hibukwa Abanyapolitike banze urwo rwango n'iryo yicwa ry'abatutsi, aho muri abo harimo na Agatha Uwiringiyimana.

Si ubwa mbere iri tsinda rikoze iki gikorwa ahubwo n'umwaka ushize ryasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Si ibyo gusa ahubwo buri mwaka nabwo iri tsinda risura umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamuhumuriza.

TLC yabwiye inyaRwanda ko buri mwaka nabwo mu bikorwa bagira habamo n'umugoroba wo gukira witwa LESH (Let Every Soul Heal) aho uyu mwaka uzaba kuri iki cyumweru itariki 14 Mata guhera saa kumi n'imwe(17h00) ku rusengero rwa Remera Miracle Center.


Umuyobozi wa True Light of Christ (TLC), Michael Kwizera yasabye buri umwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


TLC bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND