RFL
Kigali

Kwibuka30: Gloria Choir bahumurije Abanyarwanda mu ndirimbo nshya bise "Humura Rwanda" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/04/2024 10:56
0


Gloria choir yakoze mu nganzo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi 100.



Korali Gloria ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Bibare ribarizwa muri Paruwasi Remera mu Rurembo rwa Kigali mu Itorero ADEPR, riherereye mu Mudugudu w'Inyange, mu Kagali ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Muri iki gihe cyo #Kwibuka30, Gloria choir bashyize hanze indirimbo nshya bise "Humura Rwanda" baririmbamo ko "intimba zirashize, zirarangiye, umwijima urashize uragiye. Jenoside yakorewe Abatutsi ntizongera. Urumuri rw'ubuzima ruramuritse, tubona ubuzima, icyizere cy'ubuzima cyiraganje, ihumure n'amahoro biraganje".

Aba baririmbyi bakomeza bahumuriza u Rwanda bati: "Humura Rwanda ntabwo wazimye, dore umucyo w'Ijuru warakurasiye. Wabaye umucyo w'amahanga yose, uri umunyamugisha dore imbere ni heza. Uwiteka afashe ikiganza cyawe, ngaho komera imbere ni heza".

Mu kiganiro na inyaRwanda, umutoza w'amajwi wa Gloria choir, Peter Ntigurirwa, yavuze ko kubera ko 80% by'abagize iyi korali ari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, "twifuje gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda ko ibyabaye bitazongera ukundi kandi ko Imana yaduhaye urumuri rw'icyizero cy'ubuzima bw'ejo hazaza".

Yakomeje avuga ubutumwa bwabo bw'ihumure muri iki Cyumweru cy'Icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aragira ati "Ihumure dutanga ni uko Uwiteka yatugize umwe nk'uko twabiririmbye bikaba biduha amahoro n'umutekano busesuye".


Gloria choir bakoze mu nganzo bahumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30

REBA INDIRIMBO "HUMURA RWANDA" YA GLORIA CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND