RFL
Kigali

#Kwibuka30 mu mboni z’abanyarwenya bo mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/04/2024 10:40
0


Mu gihe abanyarwanda muri rusange batangiye icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyarwenya bo mu Rwanda nabo bifatanyije n’abandi banyarwanda batanga ubutumwa bw’ihumure.



Kimwe n’abandi banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga ubutumwa bw’inkomezi muri ibi bihe bitoroshye u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abanyarwenya barimo abakunzwe cyane hano mu Rwanda nabo batanze ubutumwa bagaruka ku gisobanuro cy’imyaka 30 ishize ari nako bakomeza abanyarwanda muri rusange.

Dogiteri Nsabi yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yakabaye umurunga w'agahinda n'amarira bidashira, ariko ayo mateka ntatubuze gutera intambwe twese duharanira ko bitazongera ukundi. Twibuke Twiyubaka."

Killaman yifashishije amashusho ya filime igaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda anagaragaramo yitwa 'Above the Brave,' yagize ati: "Urwango rwarabibwe rurahemberwa rutizwa umurindi n'abitwaga abayobozi bakuru. Twibuke twiyubaka ntibizongere ukundi."

Soloba Comedian wifashisha amazina ya Soloba Navy mu buhanzi yashimangiye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yashyize hanze mu mwaka ushize 'Never Again,' yahuriyemo na Famous gets, Lenny Slivar, T-magnet ndetse n'Uwitwa Chriss.

Muri iyi ndirimbo hari aho bagira ati: "Kubona imfubyi zirira n'abapfakazi baboroga, reka, oya, ntibikabe. Kubona ubwacu twirwanya, oya ntibikabe, ntibizongere ukundi. Rwanda nziza mubyeyi waduhetse, waratureze turakura."

Abandi banyarwenya barimo Clapton Kibonge na Rusine Patrick, bagiye bakomeza kumenyesha abanyarwanda gahunda zigendanye no kwibuka, ziganjemo izabereye muri BK Arena, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'uko ahandi ku isi byifashe.

Ni mu gihe abandi bashimangiye ubutumwa bwatanzwe n'umunyarwenya mugenzi wabo Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeria yageneye abanyarwanda.

Uyu munyarwenya yagize ati: "Uyu munsi twatangiye kwibuka isabukuru y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 imaze ibaye. Ndashaka gufata umwanya ngo nkomeze bagenzi banjye b'abanyarwanda.

Ibyabaye mu 1994, ni nk'umwambi watoboye imitima yacu ugasigamo ububabare bukabije budateze kwibagirana mu mitima yacu. Ubugingo bw'abagiye buruhukire mu mahoro, mu gihe amahoro, ubumwe n'iterambere bikomeza kuba gahunda ya buri munsi mu Rwanda. Imana ihe umugisha u Rwanda."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND