RFL
Kigali

Kwibuka30: Korali Ijwi rya Yesu yibukje abanyarwanda umugisha bafite uva ku Mana ibinyujije mu buyobozi bwiza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/04/2024 8:30
2


Ijwi rya Yesu ni Korali y'ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana n'ibikorwa by'urukundo ikaba ikomeje umurimo yahamagariwe no muri ibi ibihe abanyarwanda bari kwibukaka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Ijwi rya Yesu choir ibarizwa i Rwamagana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Ngoma, Paroisse ya Rwikubo ku itorero rya Rwikubo. Ni korali ikunzwe cyane binyuze mu butumwa bwururutsa imitima itambutsa mu ndirimbo ndetse no mu bikorw by'urukundo biyiranga.

Yatangiye ivugabutumwa ahagana mu 1996 aho mu Rwikubo, ikaba yaragiye igira umugisha wo kugira abaririmbyi beza bagiye bimukira ahantu hatandukanye bagakomeza guhagararira korali aho bagiye bakanayibera abaterankunga. Yagiye itanga abakozi b'Imana batandukanye barimo abavugabutumwa n'abapasitoro.

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aba baririmbyi b'i Rwamagana bifuje gukomeza abanyarwanda mu ndirimbo yiswe "Icyizere cy'ubuzima" kugira ngo "twibuke dukomeza kwiyubaka".

Mu Kiganiro twagiranye n'umuyobozi w'Indirimbo bwana Mugiraneza Robert n'umuyobozi wungirije wa korali, Madamu Mukahirwa Alphonsine, badutangarijeko korali ishyize imbere ivugabutumwa mu ndirimbo mu buryo bugera kure no kuri bose.

Bavuze kandi ko muri iki gihe cyo #Kwibuka30, hateganijwe ibikorwa bitandukanye by'urukundo kugira ngo ubutumwa bavuga buve mu magambo burusheho kuba ibikorwa.

Bwana Habyarimana Canisius umuyobozi wa korali nawe arashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cy'u Rwanda bwagaruriye icyizere cyo kubaho Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Indirmbo nshya ya korali Ijwi rya Yesu ivuga ku cyizere cy'ubuzima iri kuri shene ya Youtube ya Korali, ikaba yitwa Ijwi rya Yesu Choir-ADEPR RWIKUBO inasangwaho izindi ndirimbo nziza z'iyi korali ibarizwa mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.


Korali Ijwi rya Yesu yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

REBA INDIRIMBO "ICYIZERE CY'UBUZIMA" YA KORALI IJWI RYA YESU








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Làster king3 weeks ago
    Twibuke twiyubaka. Indirimbo Icyizere cyubuzima by choir Ijwi rya Yesu Ni nziza twayakiriye neza. Nizera ko idukomereza ibyiringiro Ni kizere dufitiye imiyoborere myiza y'igihugu cyacu.
  • Habyarimana Canisius3 weeks ago
    Imana ibahe umugisha bakozi b'Imana. Icyizere cyo kubaho kirahari.





Inyarwanda BACKGROUND