Kigali

Kwibuka30: Sandrine Isheja yagaragaje igisobanuro cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/04/2024 19:25
0


Sandrine Isheja Butera uri mu banyamakurukazi bihagazeho mu Rwanda, yagaragaje uko afata kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana ko atari igikorwa kiba gusa mu minsi 100.



Niba ukurikiranira hafi amateka y’ibyamamare nyarwanda, Sandrine Isheja byange bikunde na we ari mu bo ukurikirana dore ko amaze gushinga imizi mu itangazamakuru.

Uyu mubyeyi washakanye na Peter Kagame muri 2016, yabuze bamwe mu bagize umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo Se umubyara Dr Butera Guillaume.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Sandrine Isheja yashyize hanze ubutumwa bukubiyemo uko afata #Kwibuka.

Sandrine Isheja Butera ati:

"Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “Kwibuka” si ijambo gusa.
Abo “twibuka” ni ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti, imiryango bari babayeho, bahumeka nk’uko njye nawe aka kanya bimeze.

Tekereza ya nshuti yawe ya hafi, ba bantu bawe ukunda mujya mugirana ibihe byiza, reba umubyeyi wawe, utekereze iyo shusho bamuhiga, bamufata, bamukorera iby’abagashinyaguro, bamutema, bamwica - uwo ni we “twibuka” uyu munsi, no mu minsi 100 iri imbere.

Ntitubibuka kuri aya mataliki gusa kuko iyo hari icyiza kitubayeho, iyo hari umuhigo tweseje, iyo hari ikitugoye mu buzima turahindukira ngo tubibabwire twishimane na bo cyangwa tubaganyire tukababura, tukibuka aho bari n’uko bagiye, tukarira, tukihanagura, tukadadira, tugakomeza ubuzima.

Ntitwibuka rero kuko twibagiwe, ahubwo “Kwibuka” ni ukubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi ubwo babavutsaga ubuzima. “Kwibuka” ni ukugira ngo uzirikane kure habi “umuntu” ashobora kugera habayeho kureberera ikibi.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Agahinda ntikica kagira mubi” ariko akacu kadutera kurwanirira kuba “beza” (ku mutima, mu ngiro no mu byo dukora byose) nk’uko abishwe bari beza kuko tugomba kubaho ubuzima bwacu tukanababera aho batari.

Twahobeye ubuzima, twarashibutse, turi kwiyubakira igihugu ariko iminsi nk’iyi iyo igeze twongera kwicara hasi tukabaririra, tukabunamira, tukavoma muri roho zanyu ziterera muri twe, imbaraga zidushoboza gukomeza kubaho no kubaka u Rwanda mwadusigiye.

Abo twabuze bishwe ni benshi, amafoto ni macye ariko kuko turiho bariho."

Se wa Sandrine Isheja ari mu nzirikarengane zazize Jenoside yakorewe AbatutsiAmwe mu mafoto atanduka nye Sandrine Isheja yifashije asobanura Kwibuka 

"Twahobeye ubuzima twarashibutse" - Sandrine Isheja  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND