Kigali

Kwibuka 30: Byinshi ku bashyitsi b’imena baje kwifatanya n'abanyarwanda Kwibuka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/04/2024 10:42
1


U Rwanda n’Isi muri rusange binjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakuru b’ibihugu bitandukanye bakaba bageze i Kigali aho baje kwifatanya n'abanyarwanda.



Imyaka 30 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,kuri ubu hakaba hagiye gutangizwa urugendo rw’iminsi 100 yo Kwibuka.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse hakaba hanateganijwe ibikorwa birimo n’Ijoro ryo Kwibuka kuri uyu wa 07 Mata.

Ibi byose bikaba byitabirwa n’abavuga rikijyana, Abayobozi mu nzego zo hejuru za Guverinoma y’u Rwanda n’Abashyitsi b’imena barimo nka Bill Clinton wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy wabaye umusirikare w’Umuryango w’Ababibumbye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali hari 1995.

Tukaba twifuje kugaruka kuri bamwe muri abo bamaze kugera i Kigali harimo nabakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.

Mohamed Ould GhazouaniYabonye izuba mu Ukuboza 1956, yabaye umusirikare wari ugeze ku rwego rw’ipeti rya Jenerali, guhera mu mwaka wa 2019 yatangiye kuyobora Mauritania nka Perezida wa Cyenda.

Yabaye Chairperson w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugera muri Gashyantare 2024, uyu mugabo kandi yagiye agira imyanya ikomeye irimo kuyobora ibirebana n’ubutasi n'indi myanya mu gisirikare ikomeye.

Guhera muri 2018 kugera muri Werurwe 2019, yabaye Minisitiri w’Ingabo.

Bill ClintonWilliam Jefferson Clinton yabonye izuba muri Kanama 1946. Ni umunyapolitiki wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1993 na 2001, bivuze ko ari we wari Umukuru w’Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ari mu banyamuryango b’imbere b’ishyaka ry'aba-Demokarate yabayeho kandi Guverineri wa Arkansas hagati ya 1979 na 1981 ndetse no hagati ya 1983 na 1992.

Yasoreje Kaminuza muri Georgetown muri 1968, aza no gukomereza muri Yale Law ari naho yahuriye n’umugore we Hillary Rodham.

Abiy Ahmed AliAbiy Ahmed Ali ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe wa Gatatu wa Ethiopia kuva muri 2018. Yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri 2019.

Ubu kandi akaba ari we Muyobozi wa EPRDF, ishyaka rimaze imyaka 28 riyoboye Ethiopia. Akaba yarinjiye mu gisirikare afite imyaka 14 atangirira mu nyeshyamba.

Mu nyuma yaje kwinjira mu ngabo z’igihugu aho yakoraga mu ishami ry’Ubutasi n’Itumanaho, akaba ari no mu basirikare b’Umuryango w’Abibumbye boherejwe mu Rwanda 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Yavuye mu nshingano za gisirikare ageze ku ipeti rya Lt Colonel.

Nicolas Sarkozy


Nicolas Paul Stephane Sarkozy De Nagy Bocsa yabonye izuba muri Mutarama 1955 yabaye Minisitiri w’Ingengo y’Imari hagati ya 1993 na 1995.

Yabaye Minisitiri w’Umutekano anaba kandi Minisitiri w’Uburucuruzi mu mwaka wa 2008, yashyingiranwe n’umuhanzikazi Carla Bruni.

Yanabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza 2012.

Andry Rajoelina 


Andry Nirina Rajoelina yabonye izuba muri Gicurasi 1974 ni umunyapolitiki n’umushoramari, yabaye Perezida  wa Madagascar guhera muri 2019 ariko akaba yarigezeze kuyobora iki gihugu hagati ya 2009 na 2014 mu nzibacyuho.

Yabayeho kandi Meya wa Antananarivo mu gihe cy’umwaka, afite ibikorwa bikomeye birimo nka kompanyi yo kwamamaza yashinze mu 1999 kimwe na radiyo na televiziyo yashinze muri 2007.

Cyril RamaphosaMatamela Cyril Ramaphosa yabonye izuba mu Gushyingo 1952,ari mu bagabo bakomeye mu bucuruzi akanaba ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Afurika y'Epfo.

Guhera mu mwaka wa 2018, yatangiye inshingano nka Perezida wa Gatanu wa Afurika y'Epfo, ari mu banyafurika y'Epfo baharaniye ukwishyira ukizana ku mwirabura mu gihe cy4abagashaka buhake cya Apartheid.

Yabaye Umunyamabanga w’Ishyaka rya ANC guhera muri 1991 ubwo Nelson Mandela yari Perezida ndetse yagize uruhare rukomeye mu biganiro byashyize indunduro kuri Apartheid.

Uyu mugabo mu mboni za Nelson Mandela yamubonagamo nk4umusimbura mwiza gusa mu 1996 aza gufata umwanzuro ava muri politiki yiyegurira ubushabitsi.

Yaje kugaruka muri politiki mu 2012 aza no kuba Visi Perezida hagati ya 2014 na 2018 mu wa 2017 ni bwo yaje gutorerwa kuyobora ANC nyuma yo kwegura kwa Jacob Zuma yahise aba Perezida.

Perezida Petr PavelYabonye izuba mu Ugushingo 1961 ni umunyapolitiki wo muri Czech wanabaye umusirikare ukomeye wari ugeze ku rwego rw’ipeti rya General. Yatangiye kuba Perezida wa Czech guhera muri Werurwe 2023, mbere yaho yabaye Chairman w’Akanama ka Gisirikare ka NATO hari hagati ya 2015 na 2018.

 Akomoka mu muryango w’abasirikare byanatumye mu mwaka wa 1983 yinjira mu Akademi ka Gisirikare.

Uyu mugabo akaba ari mu bavuga rikijya mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Dr Peter Mathuki

Yabonye izuba mu 1969,ni umuhanga mu birebana n’abikorera akaba n’inararibonye muri politiki, akaba ari we Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Ibirasirazuba. Mbere yo kugera kuri uyu mwanya yabanje kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango hagati ya 2012 na 2017.

Yabaye kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubucuruzi y’Afurika y’Iburasirazuba hagati ya 2018 na 2021. 

Uyu mugabo akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu Bucuruzi, akagira impamyabumenyi y’ikirenga mu Bubanyi n’Amahanga, ari mu bagabo b’inzobere muri politiki y’Akarere k’Ibiyagabigari.

Perezida Salva Kiir

Perezida wa Sudani y'Epfo guhera muri 2011? yabaye kandi Visi Perezida wa mbere wa Sudani hagati ya 2005 na 2011. 

Uyu mugabo akaba yarabonye izuba mu 1951 yarwanye intambara nyinshi nk'umusirikare w'igihugu ndetse nk'inyeshyamba.

Perezida Sassou Ngueso

Yabonye izuba 1943 yabaye Perezida wa Repubulika ya Congo  Brazaville kuva mu 1997, akaba ariko yari yarigeze kuyoboraho iki gihugu hagati ya 1979 na 1992.

Uyu mugabo akaba ariko yaranyuze mu gisirikare hagati ya 1960 mbere y'uko akivamo ageze ku ipeti rya Second Lieutenant.Abashyitsi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza urugendo rw'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean 9 months ago
    Murakoze kutugezaho amateka y'abo bayobozi. Ubwo ntimwibagiwe president wa Tanzania na president wa Centrafrique ko nabo baje kwifatanya natwe mu kwibuka?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND