RFL
Kigali

Elimax waririmbye 'Nzahoyankuye' yashimye Imana yamukoreye ubukwe bwiza anatomora umugore we-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/04/2024 15:43
1


Umuraperi Ishoborabyose Eric uzwi nka Elimax Kagoma k'Imana, afite ishimwe rikomeye ku Mana yamwiyeretse mu bukwe bwe na Uwingabire Belancille bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize.



Tariki ya 01 Mata 2024 ni bwo Elimax na Belancillee basezeranye imbere y'Imana biyemeza kubana akaramata. Ni umuhango wabereye mu rusengero rwa AEBR Kacyiru. Ubukwe bw'aba bombi bwaritabiriwe cyane, kugeza aho intebe ziba nke, hashakwa izindi, kandi bose barazimanirwa. Ibi byakoze ku mutima wa Elix azamurira Imana amaboko.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Elimax yadutangarije akari ku mutima we nyuma yo kurushinga. Yagize ati "Ubukwe bwagenze neza. Abantu baritabiriye ku kigero cyo hejuru, kuko hitabiriye abantu bari hagati ya 600 na 800, byabaye ngombwa ko hongerwa muri Salle izindi ntebe kandi abantu baso ntawagize inzara n'inyota. Turashima Imana yabikoze".

Yatomoye umugore we Belancille bamaranye imyaka ibiri bakundana, anahishura icyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose. Ati "Madame wanjye twamenyanye mu 2022, twamenyanye duhujwe na gahunda zo gusenga. Twahuriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi twahuriye muri groupe zo gusenga kuko ni umunyamasengesho."

"Ibintu 3 Mukundira cyangwa byankuruye: Nakunze cyane uburyo yiyubaha n'imyitwarire ye mu bandi kandi numvise umwuka uri muri we uhamanya n'uwanjye ku byerekeye urugendo rwo gukurikira Yesu Kristo tumaramaje."

Kagoma k'Imana yakomeje atubwira ibyo umugore we arusha abandi, ari nabyo byamukuruye. Ati "Nakunze cyane uburyo ashyigikira umuhamagaro w'Imana uri muri njye yaba mu kazi nkora ka buri munsi ndetse n'uburyo bwo kuririmba nkoresha bwa rap mu kwamamamaza inkuru z'Ubutumwa bwiza bwa ya Kristo".

Yamubwiye ko amukunda cyane kandi bakaba babiziranyeho kuko ari isezerano yamuhaye. Yamushimiye ko yemeye kumubera umugore, kandi akaba amutega amatwi. Aragira ati "Aratuje cyane kandi azi gutega amatwi neza umuntu wese, ikindi nuko yemeye kumbera umugore. Ndamukunda cyane ni ryo sezerano namuhaye".


Elimax na Belancille ku munsi w'ubukwe bwabo

Elimax Kagoma k'Imana ni umwe mu baraperi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamamaye mu ndirimbo "Azaza" yaririmbanye na Olivier The Legend [M. Olivier] ndetse akunzwe cyane mu ndirimbo "Nzahoyankuye" yubakiye ku buhamya bwe.

Tariki 17/03/2019 ni bwo Elimax Kagoma k'Imana yamuritse album ye ya mbere yise 'Nzahoyankuye' mu gitaramo cyabereye ku rusengero asengeramo rwa AEBR Kacyiru. Ni igitaramo yari yatumiyemo Gaby Irene Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi. 

Mu bandi bahanzi banyuranye bifatanyije n'uyu muraperi harimo; Arsene Tuyi, The Pink, Serge Iyamuremye, M Olivier, Satura, Natukunda Apophia, Ituze Nicole n'abandi. Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwa AEBR Kacyiru rwari rwakubise rwuzuye, bikaba ngombwa ko abandi bahagarara hanze.

Elimax Kagoma yaririmbye nyinshi mu ndirimbo, ashima Imana yamukuye ahantu hakomeye, ikamuha umuryango. Ni ubuhamya bukubiye mu ndirimbo 'Nzahoyankuye' yitiriye iyi album ye ya mbere. Muri ubwo buhamya bwe busharira, avuga uko yatawe n'ababyeyi be akaza gutoragurwa n'umugiraneza akamurera kugeza n'uyu munsi. 

Basezeraniye muri AEBR Kacyiru mu mpera z'icyumweru gishize

Elimax Kagoma k'Imana yashimye Imana yamwiyeretse mu bukwe bwe na Belancille

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NZAHOYANKUYE'


REBA INDIRIMBO "AZAZA" YA GOSPEL MIND [ELIMAX FT M. OLIVIER]

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dushimiyimana Augustin 3 weeks ago
    Hashimwe yesu wabikoze kd akabana namwe Belancile &Elimax. Twaranezerewe mwatwakiriye neza kd imana ikomeze inagure muburyo bwo kuyikorera. Amen!





Inyarwanda BACKGROUND