RFL
Kigali

NKORE IKI: Umusore dukundana ari mu rukundo rw'ibanga n'umuvandimwe wanjye bahuriye kuri Tinder

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:5/04/2024 11:38
1


Umukobwa yatashywe n’agahinda nyuma yo kumenya ko umuhungu yihebeye bamaze igihe bakundana, yaje gukunda umuvandimwe we bavukana, bahujwe n’urubuga ruhuza abashaka abakunzi ruzwi nka “Tinder”.



Uyu mukobwa yagize agahinda kenshi amaze kuvumbura iby’umubano wabo w’ibanga, nyuma yuko yicaje umuvandimwe we akamubwira byinshi ku muhungu yihebeye witwa Kim.

Uyu mukobwa yasobanuye uyu musore nk’umuntu udasanzwe wari warakoze ku byiyumviro bye, ndetse akamukunda yaratawe n’umugore wamusigiye abana babiri nyamara agakomeza kubarera.

Ubwo yaganiraga n’uyu mugabo urera abana babiri, yamubwiye ko akeneye umukunzi umumara agahinda ndetse akamukundira umuryango bakazabana ubudatana.

Ibi byatumye uyu mukobwa ava mu bye, yiyemeza kuba hafi y’uyu mugabo ukora cyane kugira ngo atunge abana be bakiri bato. Gusa ubwo bakundanaga yasanze ari umugabo mwiza wakwita ku rugo bituma amusarira.

Ati “Gutungurwa byambayeho ubwo nabonaga terefoni ye ihamagaye iya mukuru wanjye mbona ifoto ye muri terefoni ye bituma mwitaba. Ubwo namubazaga niba amukunda yambwiye ko bahuriye kuri Tinder, mubajije impamvu akoresha urubuga rwa Tinder kandi ndi umukunzi we ahita amboroka”.

"Nahise muhamagara numva telefoni ye yavuyeho, namwandikira nkabona message itagenda menya ko yadutendetse. Natinye kubwira umuvandimwe wanjye ko namenye ibyabo". 

Nk'uko tubicyesha The Mirror, uyu mukobwa utatangajwe amazina akomeza agira ati "Rimwe na rimwe ndenganya umuvandimwe wanjye ko ariwe watwiciye umubano kuko yari azi ko mukunda ariko ngatinya kumuganiriza."


Asoza agira ati "Ndasaba abantu ko bangira inama kuko ndababaye, sintuje, kandi umutima wanjye wari waramaze kumuhitamo no kwitegura kuzamubera umugore w’isezerano tukaba akaramata."

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DIANE3 weeks ago
    INAMANAKUGIRAMUREKEUMWIBAGIRWEBURUNDU UTANGIREUBUNDIBUZIMA





Inyarwanda BACKGROUND