Umugabo wari ukuze ku Isi, Juan Vicente Perez Mora yitabye Imana mbere y’amezi abiri gusa ngo hizihizwe isabukuru ye y’imyaka 115.
Juan Vicente Perez Mora
wakomokaga muri Venezuela yitabye Imana asize abana 11, abuzukuru 41,
abuzukuruza 18, n’ubuvivi 12. Uyu mugabo wahoze ari umuhinzi, yaje kugirwa
umuntu ukuze muri Venezuwela mu 2020, yemezwa ku mugaragaro na Guinness Book of
Records nk'umugabo ushaje cyane ku isi muri Gicurasi 2022.
Iyi nkuru y’incamugongo
yemejwe na Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba bwa Tachira mu butumwa bw’akababaro
yashyize ku rubuga rwa X.
Yagize ati: “Mukundwa
wo muri Venezuwela Juan Vicente Perez Mora, uyu munsi dufite umubabaro mwinshi
n'ububabare bwinshi bwo kugusezeraho. Wari umugabo wicisha bugufi, ukunda
umurimo, kandi ushishikajwe n’umuryango ndetse n’umuco we.”
Guverineri yakomeje
agira ati: "Hamwe n'umugore wanjye n'abana twagize umunezero n'ishema byo
guhura na we no gusangira n'abo akunda. Umusaza wanjye Don
Vincente, tuzahora tumwibukira ku cyizere yagiraga mu buzima, ku kwizera,
ibyiringiro ndetse n'urukundo rwimbitse yakundaga leta yacu ya Tachira.
Azahora ari ikimenyetso
cy’ibyiza, ubwenge n’ibyishimo, niyo mpamvu umurage we uzahoraho iteka mu mitima
yacu no mu buzima bwacu. Iruhukire mu mahoro umusaza nkunda, Don
Juan Vincente. Ntabwo tuzigera tukwibagirwa."
Perezida wa Venezuela,
Nicolas Maduro, na we yashimiye umusaza Mora wamaze kuva mu mubiri ku mbuga
nkoranyambaga ze, aho yagize ati: “Mboneyeho kandi no guhumuriza umuryango we
ndetse n'abaturage bose ba El Cobre, muri leta ya Táchira. Imana imwakire mu
cyubahiro cyayo cyera."
Mora bakundaga kwita Tio
Juan, yavutse ku ya 27 Gicurasi 1909, avukira muri El Cobre muri Tachira,
akora
imyaka 50 ahanini asarura ibisheke n'ikawa. Umugore we yapfuye mu
1997 nyuma y’imyaka 60 bakoze ubukwe.
Yagizwe umugabo ukuze
ku Isi asimbuye Umunya-Espagne Saurnino de la Fuerte Garcia wari kuri uyu
mwanya mbere y’uko yitaba Imana muri Mutarama 2022, habura ukwezi kumwe gusa
ngo yuzuze imyaka 113.
Juan Vincente Perez Mora wafatwaga nk'umugabo ukuze ku Isi yitabye Imana ku myaka 114
TANGA IGITECYEREZO