RFL
Kigali

Yasize ubuvivi! Umugabo wafatwaga nk'ukuze ku Isi yitabye Imana habura amezi abiri ngo yuzuze imyaka 115

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/04/2024 15:36
0


Umugabo wari ukuze ku Isi, Juan Vicente Perez Mora yitabye Imana mbere y’amezi abiri gusa ngo hizihizwe isabukuru ye y’imyaka 115.



Juan Vicente Perez Mora wakomokaga muri Venezuela yitabye Imana asize abana 11, abuzukuru 41, abuzukuruza 18, n’ubuvivi 12. Uyu mugabo wahoze ari umuhinzi, yaje kugirwa umuntu ukuze muri Venezuwela mu 2020, yemezwa ku mugaragaro na Guinness Book of Records nk'umugabo ushaje cyane ku isi muri Gicurasi 2022.

Iyi nkuru y’incamugongo yemejwe na Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba bwa Tachira mu butumwa bw’akababaro yashyize ku rubuga rwa X.

Yagize ati: “Mukundwa wo muri Venezuwela Juan Vicente Perez Mora, uyu munsi dufite umubabaro mwinshi n'ububabare bwinshi bwo kugusezeraho. Wari umugabo wicisha bugufi, ukunda umurimo, kandi ushishikajwe n’umuryango ndetse n’umuco we.”

Guverineri yakomeje agira ati: "Hamwe n'umugore wanjye n'abana twagize umunezero n'ishema byo guhura na we no gusangira n'abo akunda. Umusaza wanjye Don Vincente, tuzahora tumwibukira ku cyizere yagiraga mu buzima, ku kwizera, ibyiringiro ndetse n'urukundo rwimbitse yakundaga leta yacu ya Tachira.

Azahora ari ikimenyetso cy’ibyiza, ubwenge n’ibyishimo, niyo mpamvu umurage we uzahoraho iteka mu mitima yacu no mu buzima bwacu. Iruhukire mu mahoro umusaza nkunda, Don Juan Vincente. Ntabwo tuzigera tukwibagirwa."

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, na we yashimiye umusaza Mora wamaze kuva mu mubiri ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagize ati: “Mboneyeho kandi no guhumuriza umuryango we ndetse n'abaturage bose ba El Cobre, muri leta ya Táchira. Imana imwakire mu cyubahiro cyayo cyera."

Mora bakundaga kwita Tio Juan, yavutse ku ya 27 Gicurasi 1909, avukira muri El Cobre muri Tachira, akora imyaka 50 ahanini asarura ibisheke n'ikawa. Umugore we yapfuye mu 1997 nyuma y’imyaka 60 bakoze ubukwe.

Yagizwe umugabo ukuze ku Isi asimbuye Umunya-Espagne Saurnino de la Fuerte Garcia wari kuri uyu mwanya mbere y’uko yitaba Imana muri Mutarama 2022, habura ukwezi kumwe gusa ngo yuzuze imyaka 113.


Juan Vincente Perez Mora wafatwaga nk'umugabo ukuze ku Isi yitabye Imana ku myaka 114

Asize abana, abuzukuru, abuzukuruza n'ubuvivi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND