Itsinda ryaturutse mu kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi ryagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku guteza imbere Ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Afurika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 2 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry'intumwa ry'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi,AGRA.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro binyuze ku rubuga rwa X ,byatangaje ko itsinda riyobowe n'Umunyarwakazi,Dr. Agnes Kalibata, Perezida wa AGRA warikumwe n'uyobora inama y'Ubutegetsi yayo, Hailemariam Desalegn babonanye na Perezida Kagame.
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abayobozi ba AGRA n'abari babaherekeje byibanze ku Nama Nyafurika iteganyijwe iziga ku buryo bwo kwihaza mu biribwa no ku mpinduka zigamije guteza imbere Ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika.
TANGA IGITECYEREZO