RFL
Kigali

Hura na Nabiullina, umucurabwenge wa Perezida Putin wakomye mu nkokora ibihano mpuzamahanga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/04/2024 19:16
0


Elvina Nabiullina umugore w’imyaka 60 akomeje kubera ibamba abahanga b’ibihugu bikomeye nyuma y'uko akomeje kuba inkingi ya mwamba ya Perezida Putin mu ntambara ahanganyemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba mu by’ubukungu.



Uburyo  u Burusiya ubukungu bwabwo bukomeza guhagarara bwuma bikomeza gukorogoshora ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bituma bakomeza kwikoma intasi kabuhariwe akanaba Perezida Putin.

Uko bahonda agatoki ku kandi ni nako batagasiga iyo babona ibyo Guverineri wa Banki Nkuru y’iki gihugu, Elvira Nabiullina akomeza gukora mu rugamba rw’ubukungu u Burusiya buhanganyemo.

Umwarimu muri Kaminuza ya Syracuse muri New York akanaba n’inararibonye muri politike mpuzamahanga, Daniel McDowll aganira na Business Insider, yagaragaje Nabiullina nk'udasanzwe.

Uyu mugabo yagize ati”Nabiullina yakomeje kuba intwaro ikomeye mu gutuma ubukungu bw’u Burusiya bukomeza kugira uburinganire no mu gihe gikomeye cy’ibihano iki gihugu kigenda gihabwa.”

Uyu mugore Daniel kandi amwerekana nk’umuhanga mu birebana na politiki y’ifaranga no kuba yarabashije gukubita inkoni ihame ry’Uburengerazuba ko abantu bagomba gukoresha ifaranga ryaho mu bucuruzi mpuzamahanga.

Daniel McDowell agaragaza kandi Nabiullina nk’inararibonye muri politiki y’ubukungu ndetse y’ibihugu byafatiwe ibihano mpuzamahanga amwerekana nk’igitabo gifunguye Isi yose yagakwiye kwigiraho guhangana n’igitutu cy’amahanga giterwa n’ibihano bigenda bifatirwa ibihugu bimwe ubukungu bwabyo bugahita bugwa agacuho.

Nubwo benshi basingiza ubudahangarwa mu bukungu bwa Nabiullina nyamara benshi babona uburyo ari umuntu wa hafi wa Perezida Putin, mu Burengerazuba babibona nk'ubugambanyi bwo hejuru.

Mbere y'uko hari abatangira kumubonamo umugambanyi Nabiullina yagiye akomerwa amashyi n’AbanyaburayiMu myaka mike isheze Nabiullina yari mu bavuga rikijyana benshi bamubonagamo intsinzi ya hazaza h’Isi y’ubukungu nko muri 2018, Christine Lagarde Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ifaranga yasingije Nabiullina biratinda agira ati”Ashobora gutuma Banki y’Isi iririmba.”

Mbega ashaka kwerekana ko ari umuhanga ushobora gukora icyari cyose mu bukungu nyamara ubu ari mu bipimo bya mbere by’Isi y’Uburengerazuba ndetse yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza.

Benshi mu bahoze bashyigikiye uyu mugore w’imyaka 60 batangiye kumutera umugongo ndetse hibazwa niba ubuhanga bwe  buzatuma Perezida Putin asoza manda ya Gatanu aheruka gutorerwa amahoro.

Umwarimu muri Kaminuza yo muri London, Richard Portes yagize ati”Ni umuhanga cyane naramukundaga cyane nk’umuntu.” Ariko uyu akaba ari muri bamwe mu batarishimiye uburyo uyu mugore akomeje kuba ukuboko kwa Perezida Putin.

Abagize amahirwe yo guhura na Nabiullina, bavuga ko ari umuntu utuje bigoye kumva avugira hejuru kuko ijwi rye rihora riri hasi cyane avuga mu buryo butuje kandi bwuzuye ubuhanga n’ubwenge.

Nabiullina avuka mu muryango ukomoka mu bwoko bw'aba-Tatars,Se yari umushoferi naho Nyina agakora mu ruganda. Mu myaka yaza 1970 ni bwo yatangiye kwiga Igifaransa akanakunda umuziki cyane.

Ubwo Nabiullina muri 1980  yigaga muri Kaminuza ya Leta ya Moscow yisanze mu rukundo n'umwe mu barimu babo akanaba umuhanga mu by’ubukungu, Yaroslav Kuzminov bakaba bombi bafitanye umwana w’umuhungu wavutse mu 1988.

Uyu mugore muri iyi Kaminuza akaba ari naho yakuye ubumenyi bukomeye bwahinduye isi y’ubukungu y’Abasoviyete.

Uyu mugabo akaba yarayoboye ikigo cy’u Burusiya cy’ubushakashatsi bw’Amashuri makuru na za Kaminuza kuva muri 1994 kugera mu 2021, aza kugirwa umwe mu bakireberera muri Nyakanga 2021.

Mu 1991 ni bwo yatangiye gukora nk’umucurabwenge mu by’ubukungu, akora mu birebana n’iterambere ry’inganda, mu 1994 yatangiye gukora muri Minisiteri y’Ubukungu ari mu bagize Komisiyo ishinzwe amavugurura.

Gusa mu 1998 yaje kurekeraho gukorera Guverinoma gusa mu 2000 yaje kugaruka mu kazi mu birebana n’ubundi n’ubukungu, mu mwaka wa 2007 yaje guhamagarirwa inshingano zikomeye  na Perezida Putin amugira Minisitiri w’Ubukungu.

Byarangiye noneho agizwe Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burusiya, ubwo yahamagarirwaga izi nshingano, Nabiullina yagize ati”Ndashaka kubashimira ku bw’icyizere mungiriye n’inshingano nshya mu mpaye.”

Kimwe n’abandi banyapolitiki b’abahanga, uyu mugore akorera mu gisa n’igicu kuko ari bike bibasha kumenyakana kuri we, abamuzi ni abahanga nkawe n’abayobozi bakomeye bazi kubara imibare y’ibijya mbere muri politiki.

Uyu mugore nyuma gato y'uko ahawe inshingano nshya muri 2013, yahise agirwa Umuyobozi w’abandi ba Guveneri ba Banki Nkuru z’Ibihugu 8 bikize ku isi.

Mu 2014 ni bwo Putin yatangiye kurya ku mbuto zo kuba yaragiriye icyizere uyu mugore ubwo u Burusiya bwigaruriraga Crimea nyamara bugafatirwa ibihano, Nabiullina agakomeza gukora iyo bwabaga ubukungu bw’iki gihugu ntibuhangabanywe nabyo.

Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo nka ‘Central Bank Governor of the Year’ yahawe na Ewromoney muri 2015, 2017 nabwo yahahwe igihembo nk'icyo na The Banker.

Uyu mugore ariko bivugwa ko muri 2022 ubwo u  Burusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine, ngo yashatse kwegura Perezida Putin yanga ubusabe bwe ahubwo amwongera indi myaka 5.

Nabiullina akaba ari mu bakomeje kuba ingabo ikomeye yo guhagarara k'u Burusiya ku buryo mu gihe ibibazo biterwa n’intambara iki gihugu bikomeza kuzamuka, akomeza kuba ingoboka izana ibitekerezo bishya bituma gikomeza kwiharagararaho mu Bukungu.

Sergei Aleksashenko wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burusiya hagati ya 1995 na 1998 yabwiye Financial Times mu Kuboza 2022 ko utaba mu itsinda rya Perezida Putin uri umuntu usanzwe bitabaho,ko uba ufite indangagaciro, amahame nk'aye kandi uri umwizerwa.

Ahagaze hehe Nabiullina mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na UkraineUyu mugore kuva intambara yatangira yakomeje gutuza cyane ko atari umuntu ukunda kuvuga cyane ahubwo ugaragariza ibitekerezo bye mu bikorwa.

Gusa kubona uyu mugore yambaye ikanzu yo mu ibara ry’umukara izwiho kwambarwa mu bihe byo gushyingura nyuma gato y'uko u Burusiya bwagabaga ibitero kuri Ukraine benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki babibonye nk'ikimenyetso cy'akababaro uyu mugore yatewe n’iyi ntambara.

Uburyo ubwenge bw’uyu mugore bwakomeje guhagarika ubukungu bw’u Burusiya ku gasongero, byatumye yitwa Politico Ewrope umucurabwenge w'agatangaza mu 2023.

Kenshi yagiye abazwa ku birebana n’ibijya mbere hagati y’u Burusiya na Ukraine yagiye avuga ko abantu badakwiye kuvanga ibyo akora na politiki.

Bamwe gusa bakomeza kubonera imikorere ye mu buryo bwo kwirengagiza ibibazo rusange Isi iri kunyuramo kubera intambara y’u Burusiya ndetse bimushyira imbere mu bipimo by’imbere by’Uburengerazuba bw’Isi nyuma ya Perezida Putin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND