RFL
Kigali

Nyuma y'imikino ibiri itsindwa, Boston Celitics yisubije icyubahiro cyayo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/04/2024 8:13
0


Mu gihe habura iminsi 13 gusa ngo NBA Regular Season ishyirweho akadomo, Boston Celitics yongeye gushimangira ubushongore n'ubukaka bwayo.



Boston Celitics yari yasuye Charlotte Hornets kuri Spectrum Center,ititaye ko itari mu rugo, yatsinze amanota 118 ku 104 ya Charlotte Hornets.

Intsinzi ya none, Boston Celitics yari iyinyotewe cyane, kubera ko yari imaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya.

Nubwo Boston Celitics yari iheruka gutsindwa inshuro ebyiri yikurikiranya, yamaze kwizera ko izakina NBA Playoffs, kuko ni nayo iyoboye amakipe yo mu Burasiraziba, kandi ikaba irusha amanota n'ayo mu Burengerazuba.

Kuri Spectrum Center Charlotte Hornets yari imbere y'abafana bayo yatsinze agace ka mbere gusa, itsinda amanota 32 kuri  30 ya Boston Celitics.

Agace ka kabiri, aka gatatu n'aka Kane twatsinzwe na Boston Celitics. Mu gace ka kabiri Celitics yatsinze amanota 29 kuri 21, aka gatatu itsinda 36 kuri 26 naho aka Kane itsinda 35 kuri 32. Umukino warangiye Boston Celitics ifite amanota 118 ku 104 ya Charlotte Hornets.

 Si Boston Celitics na Charlotte Hornets byakinnye gusa, mu yindi mikino Memphis Grizzlies yatsinze Detroit Pistons, Indiana Pacers itsinda Brooykin Nets, Orlando Magic itsinda Portland Trial Brazzers, Atlanta Hawks itsinda Chicago Bulls naho  Phoenix Suns itsinda New Oliean Pelicans.

Ku itari 14 Mata nibwo imikino ya NBA Regular Season izashirwaho akadomo maze amakipe 16 yitwaye neza, agatangira gucakirana muri NBA Playoffs. 

Amakipe akomeye adashobora gukina NBA Playoffs harimo Los Angeles Lakers, Golden State Warriors, San Antonio Spurs ndetse nayandi. 


Boston Celitics yatsinze Charlotte Hornets igumya gutanga ubutumwa 


Kugeza ubu Boston Celitics niyo kipe ifite imibare myiza muri NBA Regular Season uyu mwaka w'imikino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND