RFL
Kigali

AERA Ministry yashimiwe kwigisha ubudozi abakobwa babyaye inda zidateganijwe n'abavuye mu buzererezi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/03/2024 1:27
0


Umuryango AERA Ministry ukora Ivugabutumwa rihembura imitima (Association Evangelique Pour la restouration des amies) urashimirwa ibikorwa by'urukundo ukora birimo kwigisha umwuga w'ubudozi abakobwa babyaye inda zitateganijwe, imfubyi n'abavuye mu buzererezi.



Kuri uyu wa 28 Werurwe 2024 ubwo habaga umuhango wo gusoza ishuri ry'ubudozi ku nshuro ya kabiri, abahawe aya masomo y'ubudozi habawe mu gihe cy'amezi 9, bashimiye AERA Ministries yabahaye aya mahirwe kuko bizabafasha kwiteza imbere.

Umuhire Valentine umwe mu bahawe amahugurwa yo kudoda, yavuze ko yari umunyeshuri baza kumutera inda, ubuzima buramusharirira. Yikije ku mahugurwa yahawe n'uko agiye kuyabyaza umusaruro ati: "Hano muri AERA Ministry twaje turi abantu bari aho, nta terambere nta ki, baradufasha batwigisha umwuga wo kudoda;

Muraza kubona ibyo twagiye tudoda, twarize neza nta kibazo. Byamfashije kuva mu bwigunge, ubuzima bwarahindutse. Ubu ngiye kubakirana, ngiye gukora shop, ngure amamashini" Yavuze ko ubu asigaye yitwa Vava Designer.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi barimo Niyitegeka JMV wari uhagarariye Umuyobozi w'Ikigo Ngororamuco (NRS) akaba n'umushyitsi Mukuru, Umurerwa Josianne wari uhagarariye Gitifu w'Umurenge wa Kacyiru ushinzwe Imibereho myiza y'abatutage;

Umwaniwabo Leatitia, Ushinzwe Iterambere ry'Umuryango no kurengera umwana; Mr Kayibanda Augustin wari uhaharariye Gitifu w'Akagari ka Kibaza akaba n'umukuru w'Umudugudu wa Virunga na Pastor Uwanyirigira Marie Chantal, Umuvugizi Mukuru wa AERA Ministry (Representant Legal).

Umuvugizi Mukuru wa AERA Ministry (Representant Legal), Pastor Uwanyirigira M. Chantal, yavuze ko babwiriza abakobwa batwaye inda zitateganyijwe, abacuruza agataro, imfubyi, n'abandi. Muri uko kubabwiriza, yanatekereje kubaremera, agira umugisha abona umugiraneza wamuhaye imashini zidoda niko kwanzura kujya abahugura mu kudoda

Yavuze ko imbogamizi bahura nazo ni uko iyo agize uwo yegera ngo bafatanye gufasha aba bana b'abakobwa, hari abamutera utwatsi bakavuga ko ashobora kuba afite abaterankunga. Ati "Ikintu twifuza ko Leta y'u Rwanda yadufasha ni uko yadufasha tukabona izo mashini, tukaba twabakorera nka koperative, tukajya tubashakira ibiraka byo kudoda,..".


Pastor Chantal Uwanyirigira Umuyobozi wa AERA Ministry








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND