RFL
Kigali

Beyonce yarase amashimwe Tyla

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/03/2024 19:58
0


Umuhanzikazi Beyonce wuje ibigwi mu muziki w'Isi, yashimiye bikomeye mugenzi we Tyla ukorera nuzika ye mu gihugu cya Afurika y'Epfo ku bw'igikorwa gikomeye aherutse gukora cyo kumurika Album ye ya mbere none ikaba iri gukundwa bidasanzwe mu gihe gito imaze igihe hanze.



Ku wa 22 Mata 2024 ni bwo umuhanzikazi ukiri muto mu muziki wa Afurika, Tyla yashyize hanze Album ye ya mbere yiyitiriye 'TYLA', ikaba ari Album igizwe n'indirimbo zigera kuri 14.

Ni Album iri guca ibintu hanze aha kuko iri gukundwa bidasanzwe n'ingeri zose kuva ku musaza kugeza no ku yonka. Ibanga ririmo akaba nta rindi uretse kuba gusa yarifashishije abahanga kabuhariwe mu gutunganya imiziki, maze bakayikoraho rikaka.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko yanahurijeho abanyabigwi mu muziki barimo nka Becky-G, Tems ndetse n'umuraperi Travis Scott basubiranyemo indirimbo 'Water' yaciye uduhigo twinshi.

Ibyamamare bitandukanye byagiye bigaragaza ko byishimiye cyane intambwe uyu mukobwa yateye maze agakora igikorwa cy'ubugabo cyo kumurika Album irenze.

Muri abo bishimiye uyu mukobwa, harimo n'umuhanzikazi ukomeye ku Isi, Beyonce, wagaragaje ko yishimiye cyane Album Tyla aherutse gushyira hanze.

Tyla yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira urwandiko yandikiwe na Beyonce amushimira byimazeyo. 

Muri iyo nyandiko, Beyonce yarase amashimwe Tyla ku bw'iyo Album nziza aherutse gushyira hanze ndetse anamusaba no gukomeza gukora ibirenze ibyo.

Tyla yatangiye muzika ye by'umwuga mu mwaka wa 2019 ubwo yari asoje amashuri ye yisumbuye. Icyo gihe yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Getting Late'. 

Yaje kwamamara cyane mu mwaka wa 2023 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise 'Water' yaciye uduhigo twinshi dutandukanye ku isi.


Beyonce yarase amashimwe Tyla


Tyla umukobwa ukiri muto mu muziki akomeje guca uduhigo dutandukanye

Reba indirimbo 'Water (Remix) ya Tyla na Travis Scott

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND