RFL
Kigali

U Bubiligi: Amakipe yakinnye umukino urimo amanyanga hagati yayo yafatiwe ibihano

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/03/2024 15:47
0


Amakipe 2 akina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi yakinnye umukino urimo amanyanga bikarangira banganyije igitego 1-1, yafatiwe ibihano.



Taliki 17 z'uku kwezi ni bwo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi hakinwaga umunsi wa 30, ikipe ya Westerlo inganya na Genk igitego 1-1. Westerlo niyo yari yabanje kukibona ku munota wa 80 ariko na Genk ihita yishyura ku wa 86.

Nyuma yuko amakipe yombi anganyije, abakinnyi bahise batangira gukinana hagati yabo bahererekanya ubona nta gahunda bafite yo gutsinda igitego. Byageze n'aho umukinnyi wa Genk akora imyitozo ngororamubiri mu kibuga ibyo gukina nta cyo bimubwiye.

Ibi byaje gutuma benshi bavuga ko aya makipe yumvikanye uko umukino uri burangire banganyije bitewe nuko iyo Westerlo itsindwa yari kujya mu makipe arwana kutamuna mu kiciro cya 2 ndetse kandi Genk nayo yari ikeneye inota 1 kugira ngo ibe iya 6 ubundi izakine imikino yo kurwanira igikombe no kuzakina Champions League.

Kuri ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bubiligi ryafatiye ibihano abakinnyi 22 bose bari mu kibuga, abatoza babo n'amakipe acibwa ibihumbi 85 by'Amayero. Nyuma yo gufata ibi bigaho, ikipe ya Westerlo yo yahise ifata umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo ivuga ko imico nk'iyi itayihanganira.


Ubwo abakinnyi b'amakipe yombi bahererekanyaga badashaka gutsinda


Umusifuzi nawe byari byamucanze ibiri kuba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND