Umukobwa w’ikimero uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, Cycy Beauty uherutse guhura n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Spyro, yateguye ikirori cyo kumwakira mu Rwanda.
Umunyamideli Uwimbabazi
Cynthia [Cycy Beauty] wigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Platin P mu myaka
yatambutse, agiye gukorerwa igitaramo cyo kumwakira mu Rwanda kizaba uyu wa
Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, kikabera kicukiro ahazwi nka The Green Lounge.
Mu minsi ishize, umuhanzi
Oludipe Oluwasanmi David umaze kwamamara
nka Spyro uri mu bakunzwe muri Nigeria yashyize ku rubuga rwa Instagram yahuye
ndetse yishimanye n’uyu mukobwa ufite uburanga bukurura benshi ku mbuga
nkoranyambaga, bari kubyina indirimbo y’uyu muhanzi yakunzwe n’abatari bacye ‘Who’s
Your Guy’ yasubiranyemo na Tiwa Savage.
Uyu mukobwa kuri ubu
umenyerewe mu gutegura no kuyobora ibirori binyuranye mu bihugu bitandukanye, yahuriye
na Spyro mu gitaramo aheruka gutegura cyabaye ku wa 12 Werurwe 2023, bashyira
hanze amashusho bigaragara ko bahuje urugwiro.
Mu kiganiro inyaRwanda
yagiranye na Cycy yagize ati: “Twahuriye mu gitaramo turamenyana, turibwirana,
duhitamo gufata amashusho tubyina iriya ndirimbo ye igezweho cyane.”
Akomeza avuga uko
yamubonye ati: “Ni umuntu ucishije macye cyane, ukunda Imana no gusenga, yubaha
buri umwe ntabwo yishyira hejuru.”
Urugendo rwo kwiga
ubukerarugendo rwabanjirijwe no gushyira ingufu mu bijyanye n’imideli,
biturutse ku nshuti biganye mu mashuri bamubwiraga ko aberwa n’amafoto, ko adakwiye
gupfukirana impano ye.
Nawe avuga ko iyo
yirebaga yabonaga ko ari ‘mwiza’, byatumaga amafoto ashyira ku mbuga
nkoranyambaga akundwa n’abantu benshi bigatuma yumva arushijeho gukunda ibyo
kumurika imideli.
Ati “Babimbwiye ndi mu
mashuri kwakundi muba mukora nk’ibirori ku ishuri ukerekana imideli ugatumbuka
koko! Amafoto yaza nkabona ni meza cyane.”
Yemera ko ari ‘Slay
Queen’ ariko agatanga igisobanuro gitandukanye n’icyo abantu basanzwe bazi. Ati
“Ni umuntu ushobora gukora ikintu abantu bose bakakibona. Ugatwika nyine! Ni
ugukora ikintu utitangira. Kuba ugaragara neza, ujya mu bantu ukabona ni byiza,
ugasabana. Kuko abakobwa bose ni aba slay queens.”
Uwimbabazi yabwiye
InyaRwanda ko yakundanye n’umuhanzi Platini mu gihe cy’amezi atandatu ariko
urukundo ntirwakomera.
Mu mwaka wa 2017 ni bwo
itsinda rya Dream Boys ryegukanye Primus Guma Guma Super Stars. Ubwo bari mu
bitaramo by’iri rushanwa i Gisenyi, ni bwo hasohotse ifoto ya Platini ari kumwe
na Uwimbabazi.
Icyo gihe
ibitangazamakuru byanditse ko urukundo rugeze aharyoshye. Ni ibintu Cycy
asobanura ko byatumye agira ubwoba mu buzima bwe, kuko bwari ubwa mbere yisanze
mu itangazamakuru nk’umukobwa wari ugisoza amashuri ye yisumbuye.
Yagize ati “Platini
twarakundanye ariko ntabwo byari ibintu birebire. Ntabwo hashize igihe kinini.
Ni nka amezi atanu cyangwa atandatu, ntabwo byatinze.”
Cycy Beauty avuga ko
ubuzima bwe ari umuziki bituma iyo ari kumva indirimbo yuzura amarangamutima
akayibyina mu buryo bujyanisha neza n’imiterere yayo, ndetse akabikora agamije
kugira ngo ashimishe imbaga.
Cycy Beauty, umaze
kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, yabaye Miss Planet International Rwanda
ndetse yanagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, zirimo
iz’abahanzi bafite amazina akomeye nka Meddy na Platini.
Cycy Beuty yateguriwe ibirori byo kumwakira mu Rwanda
Ni umwe mu nkumi z'ikimero zikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga
Aherutse guhura na Spyro ukunzwe cyane muri Nigeria
Iki gitaramo cye kirayoborwa n'abarimo Phil Peter
Asanzwe ari umushyushyarugamba ukomeye hano mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO