Bwa mbere kuva yaba icyamamare kabuhariwe mu muziki, Divine Ikubor [Rema] yasuye umujyi w’amavuko we wa Benin mu Ntara ya Edo ho muri Nigeria.
Rema yajyanye n’ibindi byamamare
bavuka mu gace kamwe nka Shallipopi na Israel DMW umujyanama wihariye mu by'umutungo wa Davido.
Akigera ku kibuga cy’indege, yakiranwe urugwiro n'itorero ry’umuco bamubyinira bamugaragariza ibyishimo
batewe no kongera kumubona nyuma y’intambwe amaze kugeraho.
Rema yamamaye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo Dumebi, icyo gihe yari akibarizwa kwa D’Prince muri Jozing World. Bidatinze yaje kwinjira muri Mavin ya Don Jazzy kugeza n’ubu akibarizwamo.
Indirimbo yashyize hanze muri 2022 yabaye
ikindi kintu mu bakunzi b’umuziki iza ku mwanya wa Gatatu kuri Billboard Hot
100 inayobora Billboard Afrobeat mu gihe kingana n’ibyumweru 58.
Kuva Rema yakwimukira muri Lagos muri 2019, ni bwo bwa mbere asubiye ku ivuko muri uyu mwaka wa 2024.
Benshi mu bakunzi b’uyu musore w’imyaka 24
bagaragaje ko batewe ishema na we bibaza niba hari igitaramo yaba ahafite, abandi bashimangira ko aserukanye ishema n’isheja.
Umuvandimwe wa Rema na Papa we bitabye Imana mu bihe bishize, akaba asigaranye na Mama we. Higeze gusakara amashusho ubwo uyu muhanzi
yari afite imyaka 17 aha impano y’imodoka umubyeyi we.
Rema ubwo yageraga ku
kibuga cy’indege yakjriwe n’ababyeyi mu mbyino n’indirimbo gakondo
Imyaka itandatu yari ishize
adakandagiza ikirenge mu gace avukamo bivuze ko yaherukagayo mbere yo gusinya
muri Mavin
TANGA IGITECYEREZO