RFL
Kigali

Pamella yavuze icyo azahora yibukiraho Nyirakuru wa The Ben watabarutse

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/03/2024 17:50
0


Uwicyeza Pamella yavuze kuri nyirakuru w’umugabo we Mugisha Benjamin [The Ben] wari n’umufana mukuru w’uyu muhanzi, amwifuriza iruhuko ridashira.



Pamella Uwicyeza mu butumwa yashyize hanze yagize ati: ”Uruhukire mu mahoro Nyogokuru.”

Yagarutse ku byo azahora amwibukiraho ati: ”Iteka wagiraga amashyengo ukanatetesha, tuzahora tugukunda mukundwa.”

Ibi yabivuze mbere gato yuko The Ben agaragaza ko ababajwe cyane no kubura nyirakuru yafataga nk’urukundo rwa mbere.

Ni mu gihe kuko uyu mubyeyi yakomeje gushyikira uyu muhanzi mu bikorwa bye by’ubuhanzi.

Ndetse ababyibuka neza ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda muri 2017, nyirakuru yari mu b’imbere bagiye kumwakira.

Uyu mubyeyi yabaye hafi The Ben mu bihe by’ubukwe bwe yaba muri 2022 ubwo yasezeranga mu rukiko no mu mpera za 2023 ubwo yasezeranaga imbere y’Imana mu birori by’amateka.

Nyirakuru wa The Ben na Green P yitwaga Mukangarambe Yunia, akaba yari atuye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu rukerere rwo kuri uyu wa Kane tari 28 Werurwe 2024.The Ben yavuze ko Nyirakuru Mukangarambe Yuni ari rwo rukundo rwa mbere Ubutumwa bwa Pamella yifuriza iruhuko ridashira umubyeyi avuga ko atazibagirwa uburyo yagiraga amashyengo akanatetesha cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND