RFL
Kigali

Ibihe bibi bitanu bitazibagirana mu mateka ya Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:29/03/2024 6:05
0


Manchester United ni ikipe y'ubukombe mu Bwongereza, ku mugabane w'u Burayi ndetse no ku isi muri rusange. Iyi kipe yagiye ihura n' ibihe bibi buri kipe itakwifuza guhira nabyo.



Manchester United ni imwe mu makipe akunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange. Iyi kipe uramutse uvuze ko itigeze ihura n'ibihe bibi waba ubeshye, kuko ibyo bihe ni nabyo iherereyemo muri iyi myaka.

Uretse ibihe bibi byo kwitwara nabi, Manchester United ni imwe mu makipe yahuye n'ibyago bya karahabutaka mu mupira w'amaguru. 

Uyu munsi, twabateguriye ibihe bibi bitanu bitazibagirana mu mateka ya Manchester United.

5. Kurindimuka kwa Man United nyuma yo gutandukana na Sir Alex Ferguson


Manchester United iheruka igitinyiro igitozwa na Sir Alex Ferguson. Kuva uyu mugabo yahagarika gutoza iyi kipe, Manchester United yahise yivana mu makipe y'ubukombe mu gutwara ibikombe.

Kuva Manchester United yatandukana na Ferguson, imaze gutwara ibikombe bitatu gusa. Ibyo ni FA Cup, Calabao Cup na Europa League kandi ubwo imyaka 11 irihiritse. 

Sir Alex Ferguson kandi akiva muri Manchester United, iyi kipe yahise isubira inyuma mu mitoreze. Yatojwe n'abatoza batandukanye nka David Moyes, Luis Van Ghal, Jose Mourinho, Ole Gunnar na Eric Ten Hag uri kuyitoza kugeza ubu ariko abo bose babuze umusaruro. 

Manchester United, ikomeje gushaka uko yakwiyubaka igasubirana icyubahiro yatakaje mu myaka 11 ishize ubwo yari ifitwe na Ferguson. Iyo ntambara yo kwigarurira igitinyiro, iyobowe n'umuherwe Sir Jim Ratcliffe.

4. Inkuru mbi yo muri 2013


Muri 2013, abafana ba Manchester United bakiriye inkuru mbi, yavugaga ko Sir Alex Ferguson yasezeye ku mwuga wo gutoza umupira w'amaguru nyuma yo gushyira Manchester United mu makipe atinyitse ku isi, mu myaka 26 yari amaze atoreza kuri Old Trafford.

Sir Alex Ferguson niwe ufatwa nk'aho abumbatiye ibigwi byose Manchester United yubatse, ndetse muri iyo myaka akaba yarananyuze mu bihe bibi ubwo yatangiraga gutoza iyi kipe.

Sir Alex Ferguson yafashije Manchester United kwegukana ibikombe nka English Premier League, FA Cup, Calabao Cup, UEFA Champions League, Club World Cup n'ibindi.

3. Intangiriro mbi za Sir Alex Ferguson


Nubwo Sir Alex Ferguson yabaye umutoza udasanzwe ku isi, akigera muri Manchester United yagize intangiriro mbi zitakagombye kwifuzwa na buri mutoza wese no mu mukino yaba atoza.

Kimwe mu bigarukwaho kuba Manchester United itakigira aho igera, ngo ni uko itihanganira abatoza bari mu bihe bibi nk'uko yihanganiye intangiriro za Ferguson. Abasesengura umupira w'amaguru, bakunda guhuriza ku ngingo ivuga ko bimwe mu bihe Manchester United yabayeho iciriritse, harimo intangiriro za Sir Alex Ferguson.

2. Gusubira mu cyiciro cya kabiri mu 1974


Umwaka wo mu 1974 Manchester United yarasebye cyane, ubwo yasozaga shampiyona yo mu Bwongereza ari iya nyuma, bityo igahita imanurwa mu cyiciro cya kabiri. 

Ibyo byari biyibayeho, yanze kubyihanganira nuko igeze mu cyiciro cya kabiri ikora cyane bidasanzwe nuko nyuma y'umwaka umwe gusa isubira mu cyiciro cya mbere.

Manchester United ikimara gusubira mu cyiciro cya mbere, yabaye ikipe idasanzwe mu Bwongereza, kugeza aho ariyo ifite shampiyona y'u Bwongereza inshuro nyinshi, ikaba ifite shampiyona 20.

1. Impanuka y'indege mu mujyi wa Munich


Kimwe mu byago byashegeshe Manchester United, harimo impanuka yakoreye mu mujyi wa Munich, hari tariki 6 Gashyantare 1958. Ubwo abakinnyi bayo bari mu ndege bahise bitaba Imana. 

Indege ya Manchester United ubwo yari imaze kugera mu mujyi wa Munich, yahanutse mu kirere nuko yikubita basi, ihitana ubuzima bw'abantu 26.

Muri abo bantu baguye mu mpanuka y'indege ya Manchester United, harimo abakinnyi, abatoza, abanyamakuru, abari baherekeje ikipe n'abandi. Umwe mu bakinnyi babashije kurokoka iyo mpanuka harimo nyakwigendera Sir Bobby Charlton.

Manchester United ikimara gukora impanuka, yabayeho mu bihe bibi idafite abakinnyi kubera ko abakinnyi bayo bari barapfuye, bamwe bakanga kujya kuyikinira bavuga ngo impanuka yatewe n'imyuka mibi, kuko Manchester United bayitazira "amashitani atukura".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND