RFL
Kigali

Golden State Warriors na Los Angeles Lakers zikubise agashyi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/03/2024 12:32
0


Nyuma y'uko Los Angeles Lakers na Golden State Warriors zimaze iminsi zitwara nabi, kuri uyu wa Kane zombi zatsinze ziguma kurwana n'ibihe bibi.



Golden State Warriors yatsinze Orlando Magic naho Los Angeles Lakers itsinda Memphis Grizzlies, amakipe yombi aguma kubyigana ashakisha amahirwe yo gukina NBA Playoffs.

Golden State Warriors niyo yabanje gutsinda Orlando Magic mbere y'abafana bayo. Yatsinze amanota 101 kuri 93 ya Orlando Magic.

Mu mukino wa Golden State Warriors na Orlando Magic, Golden State Warriors niyo yatangiye itsinda agace ka mbere n'amanota 27 kuri 11. Agace ka kabiri Orlando Magic yagatsinze n'amanota 26 kuri 18 ya Warriors, irongera itsinda aka gatatu n'amanota 29 kuri 27, maze agace ka Kane karongera gatsindwa  na Golden State Warriors n'amanota 29 kuri 27.

Umukino warangiye Golden State Warriors yegukanye Intsinzi iyikuye ku kibuga cya Orlando Magic.

Ubwo Golden State Warriors yitwaye neza kwa Orlando Magic, na Los Angeles Lakers zombi ziri mu bihe bibi yatsinze Memphis Grizzlies itsinda amanota 136 ku 124 ya Memphis Grizzlies.

Muri uyu mukino, Los Angeles Lakers yihariye uduce twose tugize uyu mukino, kuko Memphis Grizzlies nta gace na kamwe yatsinze.

Mu gace ka mbere Los Angeles Lakers yatsinze amanota 37 kuri 36, aka kabiri itsinda 32 kuri 25, aka gatatu itsinda 33 kuri 31 naho aka Kane itsinda 34 kuri 32.

Los Angeles Lakers na Golden State Warriors, zikomeje kuba mu myanya itazemerera gukina NBA Playoffs, kuko Los Angeles Lakers ni iya Cyenda naho Golden State Warriors ikaba ari iya cumi.


Los Angeles Lakers yatsinze Memphis Grizzlies iguma ku mwanya wa Cyenda 


Golden State Warriors yatsinze Orlando Magic iguma ku mwanya wa Cumi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND