Mu bintu byagoye benshi ku Isi harimo guhitamo umukunzi wo kubana nawe ubuziraherezo. Yaba abakomeye bafite n’ubutunzi, abanyemabaraga mu myuga runaka ndetse n’abandi bahambaye mu kugira ubushobozi runaka, bahura n’iki kibazo cyo kumenya uwo bahitamo.
Abantu benshi bahura n’ikibazo kibaza bati 'ni gute
namenya umuntu wa nyawe nkamuhitamo nk’umugore cyangwa umugabo tuzabana, tugatandukanya n’urupfu?'.
Nubwo bimeze bityo, abakobwa bagorwa cyane n’iki
kibazo, bamwe bagahitamo gutendeka abasore benshi kuko badasobanukiwe no
guhitamo wa muntu uzabanyura mu buzima bwabo.
Inkuru dukesha GlobalEnglishEditing ivuga ku bintu
bikomeye bizakwereka ko umusore mufatanye agatoki ku kandi azavamo umugabo muzima:
1. Guhagarara
ku ijambo
Mu mubano w’abantu babiri bayobowe n’urukundo,
guhagarara ku ijambo ni umwihariko wa bake . Abahanga mu gusobanura ibiranga umubano
muzima “ Relationships” bavuga ko guhagarara ku byo uvuze ndetse ntuhindagurike
kubera ibihe cyangwa ibindi, bigaragaza ko wavamo umugore cyangwa umugabo
ushobotse mu rugo.
Bavuga ko umusore uhagarara ku ijambo
rye, agasohoza ibyo yasezeranye, atanga icyizere ko ariwe wa nyawe wategereje
igihe kinini kandi ko azakubaha.
Bamwe mu basore bagira amasezerano ya hato na hato
bakina, nyamara ibyo bikababaza abakobwa, kuko kamere yabo bizerera mu
bushobozi bw’abasore, ibyo bikabatera gutakaza ubushobozi bwo guhitamo kuko
bagushidikanyaho.
2. Icyubahiro
no kumvikana
Iyo havuzwe icyubahiro ntihumvikana kugihabwa gusa
ahubwo humvikana no kwiyubaha ubwawe ndetse ukubaha n’uwazirikanye ko uri uwo
kubahwa. Umusore wese akenera kubahwa n’uwo yihebeye kuko bituma yiyumva ko ari
umugabo ufite ijambo, gusa kutiyubaha ubwawe bituma utaryoherwa n'uko wubashwe.Kwiyubaha
harimo no gukunda umukunzi wawe nta buryarya ukamuha ibyishimo.
Kumvikana biganisha ku kwicisha bugufi no kumenya ko
ibitekerezo byawe bidahagije ngo hafatwe umwanzuro runaka, ahubwo ukumva n'uko
umukunzi wawe abyumva.
3. Kugukundira
ibyo ukunda
Abasore bamwe bariyumva akumva ko nakubangamira
ku byo ukunda ndetse akabigucaho bizagaragaza ko akomeye kandi afite ijambo.
Kimwe mu bigaragaza umusore uzakuviramo umugabo mwiza harimo guha agaciro ibyo
ukunda niyo yaba atabikunda, igihe bitabangamiye umubano.
Kujya mu rukundo n’umuntu ntibisobanura ko ugiye
kumuhindura uwo wifuza, gusa uwamaze gukunda by’ukuri ashobora guhindura bimwe
mubyo akora kubwo gushimisha umukunzi nta gahato kabayeho.
Umusore uzihanganira uko ubayeho akagushyigikira mu bigutwara
imbaraga, uzamenya ko azakuviramo umugabo wahoze ari inzozi zawe.
4. Ibikorwa
by’ubugiraneza
Abagabo bakunda kugira inzozi zo gufasha abandi
nyamara bigakorwa bucece, kuko badakunze kugira impano yo kugaragaza
amarangamutima yabo kuri buri wese. Bivugwa ko tako bisa gushakana n’umugabo
w’umugwaneza wumva akababaro k’abandi.
Umukobwa wese uhitamo akwiye kuzirikana ko umugabo
ubabazwa n'uko abandi bari mu bibazo, yavamo umugabo uzirikana urugo rwe
akarurinda ibibi byarwangiza kuko afite umutima wa kimuntu.
5. Guhangana
Umusore utakurwanirira mukundana mbere yo kubana
menya ko nimubana azagutererana no mu rugo ugahangana n’ibibazo wenyine. Ibintu
byose byoroha iyo hajemo urukundo, kuko uwakunze arambika icyubahiro hasi
agakora n’ibyo yabonaga bigoye kuri we.
Umusore udahangana arwanya ibyahungabanya umubano
wanyu, biragoye ko yabungabunga ubuzima bw’urugo. Igihe cyose wabonye umukunzi
wawe iteka arwana no kurwanya ibyatuma akubura menya ko yakuviramo umugabo
ukubereye ukishima.
Rimwe na rimwe abagore baba bakeneye kumva amagambo
aryoshye ava mu kanwa k’abakunzi abahumuriza ko bazabarwanira no mu bihe
bikomeye, ibyo bigatuma batekana.
6. Gusangira
ibihe bibi n’ibyiza
Abasore benshi birarira ku bakunzi babo bakabereka
ibihe byiza gusa kuko bifuza ko babonwa mu byiza gusa, nyamara ntibikwiye ku wo
muteganya kubana akwiye kumenya uburyo witwara mu byiza gusa, ahubwo no mu bibi mukamenyana.
Umukobwa wabonye ko umusore atamwihishamo,
bagasangira ibyiza n’ibibi, bigaragaza ko bazubaka rugakomera, kuko ntawe uzata
undi mu bibazo ngo yigendere kuko baba baziranye.
Abakobwa benshi babahuma amaso babereka ibyiza gusa,
bagera mu rugo bagatungurwa babona abagabo babo nkaho bababeshye kandi wenda
yarabikoze yumvako amurinda. Igihe wabonye umusore ugukunda mu byiza no mu bibi
ndetse akakwiyereka mu bihe arimo byaba byiza cyangwa bibi menya ko ariwe wa
nyawe.
Igihe cyo guhitamo umukunzi ukwiye kureba ko
umukunzi wawe nibura yujuje ibyo bivuzwe haruguru, kuko ubifite yavamo umugabo
mwiza ndetse hiyongereyeho n’ibindi bijyanye n’ibyifuzo by’uwo wifuza kuzabana
nawe ubuzira herezo.
TANGA IGITECYEREZO