Kuba u Rwanda rufite isuku n'umutekano, biri mu byagendeweho ruhabwa kwakira amahugurwa y'abarimu b'abasifuzi ba FIFA.
Kuva
kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe kugera tariki 29, mu Rwanda hari kubera
amahugurwa y'abarimu b'abasifuzi, amahugurwa ari kubera muri Lemigo Hotel. Ni
amahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera kuri 37 barimo abarimu (abahugurwa),
ndetse n'abahugura.
Aya
mahugurwa, azaba mu byiciro 2, aho icyiciro cya mbere ari nacyo cyitabiriwe n'abantu bavuya Igifaransa nyuma hakazahita hakurikiraho abavuga Icyongereza.
Ubwo
hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunya-Bénin uyobora Komisiyo
y’Abasifuzi mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Hugues
Alain Adjovi, yavuze ko impamvu aya mahugurwa yahawe u Rwanda ari uko ari
igihugu gifite umutekano kandi kimeze neza.
Yagize
Ati”U Rwanda ni Igihugu cy’Amahoro igihugu gifite isuku n’umutekano. Ni
Igihugu cyiza. Kuva nagera aha nakiriwe neza, nacungiwe umutekano uko bikwiye.
Kigali ni Umujyi mwiza.
Mugisha
Richard Perezida wa FERWAFA wungirije uri mu batangije aya mahugurwa, avuga ko
ari ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa.
Yagize
Ati" Ni ishema ku Rwanda kwakira aya mahugurwa n'ubusanzwe nka Federasiyo
dusanzwe dufite uko dukorana nabo, gusa kuri ubu biba bihaye amahirwe ko u
Rwanda rugira abantu benshi bitabira aya mahugurwa harimo abo FIFA ibisaba,
ndetse n'abandi badusaba nk'igihugu cyakiriye tukabemerera."
Ayamahugurwa
n'ubundi u Rwanda rwagombaga kuyakira mbere ariko habaho ikibazo cya COVID-19
bituma ubu aricyo gihe cyiza cyo kuyakira. Icyiciro cya kabiri cy'aya mahugurwa
cy'abavuga Icyongereza, kizatangira tariki ya mbere kigere tariki 5 Mata 2024
ibyiciro byombi bibe birangiye.
TANGA IGITECYEREZO