RFL
Kigali

Gareth Southgate yagarutse kuri myugariro wa Arsenal

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/03/2024 7:56
0


Gareth Southgate utoza u Bwongereza, yavuze ko imiryango ifunguye kuri myugariro wa Arsenal, Ben White ko nakomeza kwitwara neza, azahabwa amahirwe yo gukina Euro izabera mu Budage.



Ben White umaze gukina imikino ine mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza kuva igikombe cy'Isi cyo muri Quatar cyarangira, ntabwo arongera guhamagarwa na Gareth Southgate.

Ibi Gareth Southgate yabigarutseho nyuma y'uko yari amaze iminsi abazwa kuri uyu mukinnyi usigaye yitwara neza muri Arsenal impamvu atamuhamagara.

Ibya Ben White kandi byagarutsweho na Declan Rice bakinana muri Arsenal, avuga ko nawe amaze kugera ku rwego rwo guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nka bagenzi be bakinana muri Arsenal barimo Bukayo Saka, Aaron Ramsdale na Declan Rice.

Gareth Southgate yagize ati " Declan Rice akomeza kumbwira ko mugenzi we bakinana ari mu buryo bwiza bwo kuba yadufasha muri Euro. Gusa nanjye mubwira ko imiryango ya White ifunguye.

Ati ''Biba bigoranye guhamagara umukinnyi utaragufashije mu rugendo rwo gushakisha itike, ariko ubwo nzahamagara abakinnyi bazamfasha, nzareba abahagaze neza icyo gihe.

Muri iyi mikino ya gicuti, twatakaje ba myugariro bane bavunitse, bityo kuri Ben White imiryango iruguruye.


Gareth Southgate yavuze ko imiryango ifunguye kuri myugariro wa Arsenal, Ben White kugira ngo azakine Euro 


Kuva igikombe cy'Isi cyo muri Quatar cyarangira, ntabwo Ben White arongera gukandagira mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza 


Ben White arasabwa kuzamura urwego kugira ngo azakine Euro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND