RFL
Kigali

Impamvu u Bwongereza bwakinnye igice cya kabiri n'u Bubiligi bwambaye imyenda itariho amazina

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2024 7:53
0


Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza bakinnye igice cya kabiri n'u Bubiligi bambaye imyenda itariho amazina mu rwego rwo guha agaciro abarwayi b'indwara yo mu mutwe ya 'Dementia'.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri Saa tatu n'iminota 45 z'ijoro kuri Wembley Stadium nibwo ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti n'u Bubiligi mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya Euro.

Uyu mukino warangiye ari ibitego 2-2 byatsinzwe na Ivan Toney na Jude Bellingham ku ruhande rw'u Bwongereza mu gihe u Bubiligi bwo bwatsindiwe na Youri Tielmans gusa.

Muri uyu mukino ariko ubwo hakinwaga igice cya kabiri abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza bari bari imbere y'abafana bayo bakinnye bambaye imyenda itariho amazina kandi mu gice cya mbere bakinnye bambaye iriho amazina bituma benshi babyibazaho.

Ibi babikoze kugira ngo bahe agaciro abaturage bafite ikibazo cy'indwara yo mu mutwe ya 'Dementia' aho usanga uyirwaye yibagirwa ibintu byose ndetse ikanumugiraho ingaruka mu mitekerereze.

Kwambara imyenda itariho amazina ni ukugira ngo berekane uyirwaye anibagirwa amazina y'abakinnyi b'umupira w'amaguru akunda.

Iyi myambaro yambawe n'abakinnyi itariho amazina ndetse izanagurushwa mu cyamunara ubundi amafaranga azavamo afashishwe abarwaye indwara ya 'Dementia'.

Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ibi yabikoze ku bufataye n'umuryango wa Alzheimer usanzwe uzwiho gutanga ubufasha ariko n'ikipe y'abagore nayo yari yarabikoze mu mwaka ushize bakina na Australia nabwo mu mukino wa gicuti.

Mu gihugu cy'u Bwongereza iyi ndwara ya 'Dementia' ikomeje gufata abantu benshi kubera ko ubu mu baba 3 bavutse umwe aba azayirwara.


Kapiteni, Declan Rice yambaye umwenda utariho izina mu gice cya kabiri


Jude Bellingham mu mwambaro utariho izina



Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yakinnye igice cya kabiri ku munsi w'ejo yambaye umwambaro utariho amazina mu rwego rwo guha agaciro abarwayi ba 'Dementia' ndetse no kwerekana ko bimwe mu byo itera harimo no kwibagirwa amazina y'abakinnyi bakunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND