RFL
Kigali

U Bushinwa bwitezweho gufungura ikindi cyicaro cy'igisirikare muri Afurika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/03/2024 14:41
0


Mu gihe igihugu rurangiranwa cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyananiwe kugira icyicaro cya gisirikare muri Niger, mu Bushinwa hakomeje gucicikana amakuru y'uko bashaka gufungura icyicaro kindi cya gisirikare muri Afurika.



Ibi bije mu gihe iki gihugu gikomeje kugaragaza inyota yo gukorera kuri uyu mugabane kandi na bamwe mu bayobozi bamaze kwizerera muri politike y’ishoramari ry’iki gihugu.

Nk'uko ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Bushinwa bubigaragaza, buri mu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wagiye ushyirwaho muri iki gihugu, urugendo rwe rwa mbere rwerecyezaga muri Afurika.

Ibi kandi byarakomeje aho Wang Yi uheruka gushyirwaho yahise asura Egypt, Tunisia, Togo na Cote d’Ivoire. Kuva muri 2012, Ubushinwa bwarushijeho gukorana bya hafi na Afurika.

Muri 2017 ni bwo iki gihugu cyafunguye ikigo cyabo cya mbere cya gisirikare muri Afurika mu gihugu cya Djibouti gifite intego yo kureberera umutekano wa byinshi mu bikorwa byayo n’ibyoherezwa na yo kuri uyu mugabane.

Byakomeje kugira uruhare mu guhangana n’ibitero by'abahezanguni bikunze kugabwa ku mato y’iki gihugu aba agana muri Afurika cyangwa ahanyura akomeza.

Urugendo rwa Wang Yi benshi barubonyemo gukurikirana uburyo umutekano wakongerwa mu bikorwa byinshi iki gihugu gifite muri Afurika.

Byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure iki gihugu cyafungura ikindi cyicaro cya gisirikare ku mugabane wa Afrika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND