RFL
Kigali

Liliane Kabaganza yagarutse i Kigali ararira - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:25/03/2024 18:16
0


Umuhanzikazi Liliane Kabaganza yagarutse mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Tonzi.



Kuri uyu wa 25 Werurwe 2024 ku isaha ya saa 2:44 ni bwo umuhanzikazi Liliane Kabaganza yageze i Kanombe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali aho aje kwitabira igitaramo cy'umuramyikazi Tonzi kizaba ku wa 31 Werurwe 2024 kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama. 

Tonzi yateguye iki gitaramo yise 'Respect Album Launch' mu rwego rwo kumurika album ya cyenda yise "Respect". Ni igitaramo yagitumiyemo Liliane Kabaganza ndetse na The Sisters igizwe na Tonzi, Aline Gahongayire, Phanny Gisele Wibabara na Gaby Irene Kamanzi.

Lilian Kabaganza akigera i Kigali, yashimye Imana aho yapfukamye hasi arasenga, amarira atemba ku matama. Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kabaganza yavuze ko gusenga ari ugushima Imana yabanye nawe mu rugendo rw'indege, avuga ko kuhagera atari imbaraga ze cyangwa se uz'uwabazanye ahubwo ari imbaraga z'Imana.

Kabaganza yavuze ko Tonzi ari umuntu umwubaha ndetse unamukunda kandi nawe akaba amwubaha anamukunda, bityo kuza mu gitaramo cye ni iby'igicoro. Yavuye i Kanombe yerekeza Kibagabaga muri Crown Hotel aho agiye kuba acumbitse mu gihe igitaramo kitaraba. Kuri iyi hotel yahageze ahasanga Tonzi wamutumiye.

Liliane Kabaganza yageze i Kigali ubwo yari ageze i Kigali avuye muri Kenya

Tonzi yakiriye Liliane Kabaganza kuri Crown Hotel

Bahoberanye biratinda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND