RFL
Kigali

Umuryango wa Dani Alaves ugiye gufata ideni kugira ngo afungurwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2024 13:08
0


Umuryango wa Dani Alaves ugiye gufata ideni kugira ngo ubashe kwishyura ingwate ya Miliyoni 1 y'Amayero ubundi afungurwe nyuma y'uko Neymar na Se basa n'abamukuyeho amaboko.



Tariki ya 22 Gashyantare 2024, ni bwo ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwahamije uyu mukinnyi wabaye myugariro mu ikipe y'Igihugu ya Brazil n'andi makipe arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain,icyaha cyo gufata ku ngufu umugore bahuriye mu kabyaniro ka Sutton gaherereye i Barcelone amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yahise afatirwa ibihano byo gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu,kumara indi myaka itanu afungishijwe ijisho n’indi icyenda n’igice ategera uwo yakoreye icyaha ndetse akanishyura impozamarira kuri uwo mugore ingana n’ibihumbi 128,5£.

Nyuma yo gukatirwa,Dani Alaves yakomeje guhakana icyaha akanasaba ko yarekurwa agukurukirikiranwa ari hanze maze ku wa Gatatu w'icyumweru gishize tariki 20 Werurwe 2024, ubushinjacyaha bufata Umwazuro ko agomba kwishyura Miliyoni 1 y'Amayero nk'ingwate ubundi agakurwa muri gereza y'i Barcelona yarafunguwemo akarekurwa.

Byavugwaga ko Neymar na Se ari bamwe mu bari buyamwishyurire bitewe n'uko hari ayo baherukaga kumutangira ndetse we ku giti cye akaba yaramaze gukena bitewe n'ibi bibazo byo gufungwa.

Se  wa Neymar,Neymar Santos Sr yaje gugatangaza  ko we n'unuhungu we kuri iyi nshuro nta bufasha bazamuha bujyanye n'amafaranga ahubwo avuga ko ibi bireba abo mu muryango we.

Kuri ubu abo mu muryango we barimo nyina umubyara n'umuvandimwe we bari gushaka uko bafata amadeni haba muri Banki ndetse na handi hirya no hino kugira ngo barebe ko umuhungu wabo yakurwa muri gereza kubera ko n'ubu aracyafunze kubera kubura amafaranga gusa.

Nubwo Dani Alves ari kubura amafaranga ariko ni umwe mu bakinnyi bagize inzira nziza mu mikinire y'umupira w'amaguru mu buzima bwabo. Yatwaye ibikombe bitandukanye mu makipe yakiniye arimo FC Barcelona, Juventus na Paris Saint-Germain. 

Ikipe y'igihugu ya Brazil yayikiniye imikino 124 atwarana nayo ibikombe 4.


Umuryango wa Dani Alaves ugiye gufata inguzanyo kugira ngo urebe niba yava muri gereza









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND