Kigali

Alejandro Garnacho yagiriwe icyizere n'umutoza wa Argentina

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/03/2024 22:01
0


Ubwo ikipe y'igihugu ya Argentina yatsindaga El Salvador ibitego bitatu ku busa, Alejandro Garnacho yagaragaye mu bakinnyi bafashije Argentina.



Ihamagarwa rya Alejandro Garnacho mu ikipe y'igihugu ya Argentina, ryashimishije benshi, dore ko byari bigoranye ko uyu mukinnyi yahamagarwa, kuko umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni yari yavuze ko azamuhamagara yarazamuye urwego.

Muri uyu mwaka w'imikino, Alejandro Garnacho ni umwe mu bakinnyi bari gufasha Manchester United mu bihe bibi iri kunyuramo. Imbaraga yagiye agaragaza, nizo zatumye Lionel Scaloni amugirira icyizere aramuhamagara.

Mu mukino wa Gicuti wahuje ikipe y'igihugu ya Argentina na El Salvador, ntabwo Lionel Scaloni yabanje Garnacho mu kibuga, ahubwo yamubanje ku ntebe y'abasimbura.

Ku munota wa 46, ni bwo Lionel Scaloni yahisemo kumanura Alejandro Garnacho mu kibuga, akuramo myugariro Nicolas Gonzalez.

Kuri Alejandro Garnacho zari nk'inzozi zo kwisanga mu ikipe y'igihugu ya Argentina, kuko ntabwo umutoza yakunze kumugirira icyizere mu mikino yabanje.

Gusa ntabwo bwari ubwa mbere Garnacho yari akiniye Argentina y'abakuru, kuko yayikiniye ku nshuro ya mbere ubwo bari barimo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi cyabereye muri Quatar, icyo gihe Garnacho yakinnye iminota itarenze itanu. 

Nubwo Alejandro Garnacho yakinnye umukino ndetse akaba ari bwo bwa mbere yakinnye iminota myinshi mu ikipe y'igihugu ya Argentina, kuri we ntabwo byari ibihe byiza cyane, kubera ko atari ari kumwe na kabuhariwe Lionel Messi wavunitse.

Mu mukino wagaragayemo Alejandro Garnacho, Argentina yatsinze El Salvador ibitego bitatu ku busa. Ibyo bitego bya Argentina byatsinzwe na Enzo Fernandez, Giovani Di Lo Celso na Criatian Romero.


Alejandro Garnacho yashimishije nuko yagiriwe icyizere cyo gukina mu ikipe y'igihugu ya Argentina 


Kuzamura urwego rw'imikinire muri Manchester United, ni byo byatumye Garnacho ahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Argentina 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND